Ingabo z’u Burundi zavuye muri Kivu ya Ruguru – EACRF

Ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba (EACRF) zatangaje ko abasirikare b’u Burundi bari baroherejwe mu ntara ya Kivu ya Ruguru ya DR Congo bahavuye ku cyumweru bahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Goma.

Umugaba mukuru w’ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, Umunyakenya Maj Gen Alphaxard Kiugu ni we wasezeye izi ngabo z’u Burundi zegera kuri 900, nk’uko itangazo ribivuga.

Ubwo boherezwaga muri DR Congo, abasirikare b’u Burundi bari bahawe gucunga umutekano mu duce twa Kirolirwe, Kitshanga na Mweso muri teritwari ya Masisi.

Mu kubasezeraho, Maj Gen Kiugu yagize ati: “Kuza kwanyu byafashije ingabo za DR Congo (FARDC) na M23 kwinjira mu masezerano y’agahenge mwafashije kubahiriza kugeza bayarenzeho mu Ukwakira (10). Twari dufite ubutumwa twahawe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC ubu bwarangiye.”

Ingabo za EAC zoherejwe muri DR Congo mu mpera z’umwaka ushize ku masezerano y’amezi atandatu yagombaga kuvugururwa buri mezi atatu ku bushake bwa leta ya Kinshasa, iyi leta yanze ko ayo masezerano yarangiye tariki 08 z’uku kwezi yongerwa, nyuma yo kunenga izi ngabo ko zitarwana na M23.

Amasezerano yohereza izi ngabo muri DR Congo yazihaga inshingano zo kujya hagati y’impande zirwana, no gufasha ingabo za DR Congo mu rugendo rwo kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Hagati mu kwezi gushize, leta ya DR Congo yatangaje ko yasinye amasezerano aha ikaze ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) ngo zize muri Kivu ya Ruguru.

Kugenda kw’ingabo z’u Burundi kuje nyuma y’uko iza Kenya zirenga 250, hamwe na 300 za Sudani y’Epfo, zihavuye. Itangazo ry’ingabo za EAC rivuga ko ibikoresho by’ingabo z’u Burundi bizagenda n’inzira y’umuhanda.

Ingabo zo muri uyu mutwe zisigaye muri DR Congo ni iza Uganda, na zo zifite tariki 07 Mutarama(1) nk’igihe ntarengwa cyo kuba zahavuye.

Ingabo z’u Burundi zivuye muri DR Congo nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zizishinje gufatanya mu mirwano n’ingabo za leta n’indi mitwe ikorera muri DRC mu kurwanya M23.

M23 yagiye yerekana abasirikare ivuga ko ari ab’u Burundi bafatiwe mu mirwano, abapfuye, ibyangombwa, n’ibindi, ivuga ko ingabo z’u Burundi zarenze ku masezerano yazizanye zikinjira mu ntambara ku ruhande rwa leta. BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kugenzura ayo mashusho mu buryo bwigenga.

Ingabo z’u Burundi zavuze ko ibivugwa na M23 ari ”ibinyoma bikwiragizwa n’umukuru wa M23, Bertrand Bisimwa.”

BBC