Umupolisikazi w’inyenyeri eshatu ukekwaho ubugambanyi mu rupfu rw’umunyamakuru waguye iwe yagejejwe mu rukiko ariko yanga kwemera icyaha akekwaho cy’ubwicanyi.
Ikinyamakuru The Nation cyandika ko uyu mupolisikazi Sabina Kerubo yagejejwe mu rukiko n’abandi bantu 2 bakekwa gufatanya kwica umunyamakuru Eric Oloo wakoreraga ikinyamakuru The Star.
Iki kinyamakuru cyandika ko umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bwasabye ko aba bose baba bafunzwe iminsi 14 kuko iperereza rigikomeje.
Uyu munyamakuru yishwe tariki 20 mu kwezi kwa 11 ndetse isuzuma rya muganga ryerekanye ko yishwe akubiswe ikintu mu mutwe no mugatuza.
Hari amakuru avuga ko uyu munyamakuru yari asanzwe ari inshuti y’uyu mupolisikazi ndetse ngo babanaga nk’umugabo n’umugore ariko batarasezeranye.