Uganda: Perezida Museveni yifashe ubwo yabwirwaga ko ashyigikiwe muri 2026

Perezida Yoweli Kaguta Museveni, yarumye gihwa ubwo umunyamabanga w’ishyaka NRM yamubwiraga ko imbaga y’abaturage imuri inyuma muri 2026, yanga kugira icyo abivugaho.

Amakuru ava muri Uganda, arahamya ko abategetsi bose mu ishyaka riri ku butegetsi, uhereye kuri ba visi perezida na ba minsitiri, bamaze kwemeza ko Perezida Museveni azahatanira manda ya 7 muri 2026, ariko ny’iri ubwite ntaratangaza aho ahagaze.

Bamwe mu bari mu butegetsi bwa Museveni, ubu ngo batangiye inkundura yo gucecekesha urubyiruko rwifuza ko muri 2026 Yoweli Museveni yazasimburwa n’umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba, ruvuga ko ari imashini yiteguye guhita yaka, ariko abakamiwe n’ingoma birirwa baririmba ko iyi mashini itazaka kandi nta n’impamvu yayo kuko Muzeyi nk’uko bamwita, batakwitesha amahirwe yo kumubura kandi ahari.

Ikinyamakuru Chimpreports, cyanditse ko kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, ahitwa Gulu umunyamabanga mukuru w’ishyaka ubwo yari agiye kwakira Perezida Museveni, yabanje kumubwira ko rubanda rwifuza gukomezanya nawe muri 2026 nk’umutegetsi mukuru w’igihugu, ariko ngo abanza kwisegura ko ataje kwamamaza.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka NRM, ngo yaratitirije abwira Perezida Museveni ko abaturage bose intero yabaye inyikirizo ko ariwe nta wundi, ndetse ko akiri muto kandi amaze guca akenge mu gutegeka kandi neza.

Chimpreports cyanditse ko Museveni yigize inyaryenge ahawe umwanya wo kuvuga, ntiyagira icyo asubiza kubamusaba gutegeka ubuziraherezo yigira nk’utumvise ibyavugwaga.

Hari amakuru y’imbere muri Uganda, avuga ko general Muhoozi Kainerugaba, ngo yaba yaratangiye gusaba se umubyara, Yoweli Museveni, ko muri 2026 habaho ubwumvikane agaharira umwana akaba ariwe wiyamamaza, cyane ko akunze kugaragaza ko iyi ntebe iruta izindi mu gihugu nawe ayicayeho itamugwa nabi, kandi yatangiye gusa n’uwiyamamaza mu baturage ahereye mu bakiri bato.