RDC: Kuvana ingabo za Monusco mu ntara ya Kivu na Ituli biracyari inzozi

Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa Loni, madame Bintou Keita yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko hakiri mu gicuku kuba ingabo za Monusco zava mu ntara za Kivu zombi na Ituli.

Ikinyamakuru l’Actualite cyanditse ko madame Bintou Keita yavuze ko izi ntara uko ari 3 zigifite umutekano muke bikomeye kuburyo uwahakura ingabo za Loni yaba agambaniye abaturage.

Iyi ntumwa ya Loni ivuga ko nubwo bwose hari intambwe yatewe ndetse abategetsi muri Congo bakaba bashaka gucecekesha intwaro mu ntara zo mu burasirazuba bw’igihugu, bakwiye kubanza kwita ku mibereho y’abaturage kuko abatuye izi ntara bakennye bikabije.

Madame Keita yavuze ko hari abantu muri Congo bihisha inyuma y’iyi mitwe yitwaje intwaro bagamije kwishakira indonke ibi bikaba bitatuma aka karere gatekana.

Ku mpungenge ko amatora ya perezida mu nwaka wa 2023 ashobora gutinda bigateza umutekano muke mu gihugu, Bintou Keita yavuze ko urebye amaso y’igihugu asa nayerekejwe mu matora, ariko agaya ko gushyiraho guverinoma byabaye ikibazo, nubwo ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Perezida Tshisekedi rivuga ko byatewe n’uko amashyaka yahawe imyanya yanze guha abagore imyanya.

 Ihuriro ryahoze rishyigikiye Kabila, FCC, ryo rivuga ko kujya muri guverinoma ya Sama Lukonde ari ukwikoza isoni kuko bamenye ko ikiyise ihuriro ritagatifu cyangwa ‘l’Union sacrée’ rigamije gutesha agaciro ihuriro ryahozeho FCC-CACH rikaba rigamije gushyingura burundu icyitwaga FCC.

Umuvugizi wa FCC bwana Alain-André Atundu, yavuze ko kujya muri guverinoma ya Sama Lukonde ari nko kujya gutaha ubukwe bw’uwagutwaye uwo mwashakanye akaba ariwe basezerana wanabambariye.