Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 1 Mata 2021, bwakomeje kugaragariza urukiko ibimenyetso bishinja Paul Rusesabagina ibyaha bumurega byiganjemo ibifitanye isano n’iterabwoba.
Muri uru rubanza rwakomeje n’ubundi Paul Rusesabagina atari mu rukiko, ubushinjacyaha bwasomeye urukiko ubuhamya bw’abagezweho n’ingaruka z’ibitero byagabwe i Nyabimata na Kitabi.
Nyuma yo gushyira akadomo ku bimenyetso bishinja Paul Rusesabagina icyaha cya gatatu mu byo aregwa, ubushinjacyaha bwakomereje ku cyaha cya Kane aricyo cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragariza Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, amazina ya bamwe mu baguye mu bitero byo kuwa 19 Kamena 2018 byagabwe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, kandi bugaragaza n’ibimenyetso bishingiye ku mashusho n’amajwi bigaragaza ko abari abayobozi ba FLN aribo bigambye ibyo bitero.
Abaguye muri ibyo bitero harimo Diane Mutesi, umukobwa w’inkumi witeguraga gushyingirwa, Ornella Atete w’imyaka 13 akaba ari nawo w’imyaka mike mu baguye muri ibi bitero, hari kandi Hilarie Mukabahizi, Samuel Nteziryayo, Jeannine Niyubuhungiro, Isaac Niyonshuti, Anathole Maniraho, Joseph Habimana na Fidèle Munyaneza.
Uyu Fidele Munyaneza wari Perezida wa Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata we yaje kwitaba Imana nyuma azize ibikomere by’amasasu abiri yarashwe, ariko yabanje gutanga ubuhamya by’uko byagenze.
Fidèle Munyaneza yasobanuriye ubugenzacyaha uko igitero cyaje gutuma abura ubuzima cyagenze.
Fidèle Munyaneza yabwiye Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ko uwo munsi w’igitero yavuze ko mu gicuku yahamagawe n’umuturanyi we witwa Habimana amubwira ko hari imodoka ziri gushya n’inzu ziri gutwikwa.
Ubwo bavuganaga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata yaramuhamagaye ajya ku ruhande ngo yumve icyo amubwira, yahise abona abambaye impuzankano ya gisirikare bamwambura telefoni mbere yo kumubwira ngo agende.
Fidèle Munyaneza yabwiye RIB ko agishingura ikirenge aho, yarashwe amasasu abiri mu kuguru kw’ibumoso no mu kuboko kw’ibumoso.
Akimara kugwa hasi, abo basirikare bamukubise imigeri ahantu hose bakeka ko yapfuye.
Munyaneza yaje kugwa mu bitaro azize ibikomere.
Hari kandi n’abandi batangabuhamya ubushinjacyaha bwifashishije bavuze ko hari uwitwa Joseph Habarurema wafashwe agasabwa kwerekana aho Gitifu wa Nyabimata atuye yavuga ko atahazi bagahita bamurasa agapfa.
Ibi ubushinjacyaha bwise ibyo abatangabuhamya biboneye ubwabo muri kiriya gihe, bwabishingiye mu kugaragariza urukiko ko abo barwanyi bari bahawe ubutumwa bwo kwibasira abahagarariye ubuyobozi muri ako gace.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari Raporo yakozwe n’inzego z’ibanze yerekana ko mu ijoro ry’igitero hateye abarwanyi bari hagati ya 50 na 80.
Mu bandi batangabuhamya bemeza ubwicanyi bwakozwe nk’igikorwa cy’iterabwoba ni Sabin Uwimana na we wari mu modoka yavaga i Rusizi igafatirwa ku Kitabi yabwiye ubugenzacyaha ko abarwanyi ba MRCD/FLN, barashe ku modoka barimo bamwe bahita bicwa abandi barakomereka.
Hari kandi Désiré Ngirababyeyi wari umushoferi w’imodoka ya Alpha wavuze ko bateweho gerenade ndetse hanaraswa amasasu yafashe Jacqueline Diane Mutesi mu mutwe ahita apfa.
Ibyo bitero byahereye muri Nyabimata ariko no mu Karere ka Nyamagabe, abarwanyi ba FLN na ho hagabwe ibitero bagamije kugira abo bambura ubuzima.
Ubushinjacyaha bwerekanye mu rukiko amashusho arimo Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari umuvugizi wa FLN yigamba kandi yemera ibitero byagabwe muri Nyungwe.
Nsabimana Callixte Sankara wari mu cyumba cy’urukiko ubwo berekanaga amashusho yigamba ibyo bitero yagaragaye aho yari yicaye nk’uzenga amarira mu maso, amara umwanya muto yubitse umutwe ubundi afata ikaramu ashyira ku mpapuro yari afite ariko byagaragaye ko ntacyo yanditse.
Ubushinjacyaha kandi bwanerekanye amashusho afite ibirango bya FLN irimo Paul Rusesabagina ari guhamagarira urubyiruko kugaba ibitero ku Rwanda.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Paul Rusesabagina yemeye ibikorwa MRCD yakoze anabisabira imbabazi, ariko yavuze ko atigeze ajya kuri ‘terrain’,mu mvugo ye ngo yagize ati “Sinigeze mbatuma kubikora”.
Ubushinjacyaha bwasesenguye iyi mvugo nk’idashobora gukuraho Paul Rusesabagina uburyozwacyaha ku bwicanyi bwakozwe na MRCD/FLN nk’igikorwa cy’iterabwoba.
Ku cyaha cya Gatanu ari cyo cy’Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubushinjacyaha bwavuze ko mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2018, abantu batwawe mu buryo butemewe n’amategeko muri Nyabimata na Kitabi, ibi kandi ngo Paul Rusesabagina agomba kubiryozwa nk’uwari umuterankunga mukuru wa FLN.
Ku cyaha cya Gatandatu cyo Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, ubushinjacyaha bwifashishije raporo yakozwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata igaragaza ko abaturage bambuwe imitungo itandukanye irimo n’amafaranga bamwe muri bo bakanayikorezwa.
Hari kandi n’abagezweho n’ingaruka n’iki gikorwa cy’ubujura.
Iburanisha ryasubitswe ubushinjacyaha bugeze ku cyaha cya Gatandatu mu byaha Icyenda burega Paul Rusesabagina, rukazasubukurwa tariki ya 21 na 22 Mata 2021.
Tito DUSABIREMA