Igikomangoma Philip, umugabo w’umwamikazi Elizabeth II, yatabarutse ku myaka 99, nk’uko bitangazwa na Buckingham Palace.
Philip yashakanye na Elizabeth mu 1947, imyaka itanu mbere y’uko aba umwamikazi.
Itangazo ry’ingoro y’umwamikazi (Buckingham Palace) riragira riti “Ni n’akababaro kenshi ko Umwamikazi yatangaje urupfu rw’umugabo we, Nyiricyubahiro Igikomangoma Philip, Duke wa Edinburgh.
Ingoto y’umwamikazi igaragaza ko “Ny’iri cyubahiro yatabarutse mu mahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu i Windsor Castle.
Igikomangoma Philip n’Umwamikazi babyaranye abana bane, bafite abuzukuru umunani n’abuzukuruza 10.
Igikomangoma Philip yavukiye mu Bugiriki tariki 10 Kamena 1921.