Bigenda bite ngo umuntu abatwe no kwikinisha? Ese yabicikaho?

Kwikinisha ni igikorwa cyo kwishimira ibyiza by’igitsina cyawe ariko uri wenyine.

Bitangira mu gihe umwana akiri muto hamwe aba atangiye kujya akinisha igitsina cye, gusa kuri we ntayindi ntego aba afite.

Ku bantu bakuru ho bikorwa hagamijwe kugera ku munezero wo kurangiza, hadakozwe imibonano mpuzabitsina.

Iyo umugabo ari kwikinisha yifashisha ikiganza kimubangukiye akagipfumbatiza igitsina cye, akajya akubaho azamura amanura kugeza asohoye. 

Mu gihe umugore we akoresha urutoki cyangwa intoki, akajya akuba kuri rugongo, rimwe na rimwe akinjiza no mu gitsina, akorakora no ku mabere, kugeza yumvise ageze ku ndunduro y’ibyishimo bye.

Ndetse hari n’abifashisha ibintu bikoze nk’igitsina cy’umugabo, byaba ibigurwa cyangwa ibindi biteye nka cyo nka karoti, igitoki, umwumbati, Concombre n’ibindi bibasha kwinjira mu gitsina.

Muri sosiyete kwikinisha ntibivugwaho rumwe bamwe bigendeye ku muco, imyemerere, iterambere n’ikoranabuhanga, gusa abahanga mu bijyanye n’ubuzima, bashingiye ku bushakashatsi bunyuranye bagiye bakora, bavuga ko kwikinisha ari bibi cyane bagashishikariza abantu kubyirinda.

Kwikinisha byangiza ubuzima bw’ubikora, n’imibanire ye n’abandi mu muryango.

 Ku rundi ruhande, hari abantu bamwe cyane cyane ababaswe no kwikinisha bavuga ko ari ibintu bigira akamaro mu nzira zo gushaka ibyishimo, kwimenya, kuruhuka no kwimara ipfa.

Mu gushaka gusobanuza ngeso yo kwikinisha, twegereye Dr. Iba Mayere, umuganga uvura indwara z’abagore (gynécologue) mu bitaro bya Polyclinique de l’Etoile, biherereye mu Mujyi wa Kigali.

Twatangiye tumubaza icyo kwikinisha ari cyo n’igihe bavuga ko umuntu runaka yikinishije.

Dr. Iba yasobanuye ko ari igikorwa cyo gukorakora imyanya ndangagitsina, ariko ubikora akaba afite intego yo kugera ku byishimo bye byanyuma (orgasme).

 Ibi ngo bikorwa n’abakobwa, abasore ndetse n’abashakanye bamwe na bamwe.

Ku cyaba gitera umuntu kwikinisha, Dr Iba Mayele, yadusobanuriye ko abenshi babiterwa no gutekereza cyane ku gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ariko bakabura abo bagikorana, bikabatera kwikinisha.

Kugeza ubu nta bushakashatsi bwigeze bukorwa ngo bugaragaze uko ‘kwikinisha’ bihagaze mu Rwanda, ababikora, ikigero cy’imyaka bariho n’ingaruka nziza cyangwa mbi bibagiraho.

 Ese kwikinisha biterwa n’iki?

Kwikinisha biragoranye guhamya icyaba kibitera nyir’izina gusa ku rutonde rurerure dore ibishobora kuba imbarutso yo kuba imbata yo kwikinisha:

A.    Kureba Filime za Porono (Pornography) no kureba amafoto y’abantu bambaye ubusa

Kureba Filime za Porono (Pornography) no kureba amafoto y’abantu bambaye ubusa, bisunikira ubireba mu gushaka gukora imibonano mpuzabitsina, ku muntu uhora ubireba rero igihe kiragera bikaganza imitekerereze ye agatangira gutekereza no kwiyumvisha ko ari gukora imibonano mpuzabitsina kandi mu by’ukuri atari kubikora bya nyabyo ahubwo ari kubikorera mu bitekerezo gusa, bigasa nko kwiremera igikorwa kidahari.        

B.   Ku bantu bamenyereye gukora imibonano mpuzabitsina, iyo hashize igihe batayikora bijyanye no kuba bari kure y’abafasha babo nko ku bantu bari mu nzu z’imbohe, uku kuba bonyine bijya bibaviramo kwigunga, mu kugerageza kwiyibutsa no gukumbura ibihe banyuzemo bikaba byamuviramo kwikinisha agamije kwishimisha bikazarangira bimubase.

C. Kuba wahemukirwa n’uwo mwakundanaga ugasigara wumva wakwikemurira ikibazo uri wenyine.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko iyo umuntu afite agahinda ararikira imibonano mpuzabitsina cyane, kuko aba yumva ko ari byo byamuruhura bikamuha amahoro.

Benshi rero iyo batandukanye n’abo bakundanaga, bijya bibasunikira kwikinisha, cyane ko baba bumva bihagije bo ubwabo.

D.  Ku bagore, gukora imibonano mpuzabitsina ntibarangize bituma bikinisha kugira ngo barangize.

Nyamara bakabikora bibwira ko bari gukemura ikibazo kandi bari kwiharurira inzira yo kuyoborwa n’amarangamutima yabo.

Hari n’abandi bagendera mu kigare cyane cyane nk’abanyeshuri ugasanga niba umwe abikoze n’abandi baramwiganye.

NB: Kwikinisha ubusanzwe nta nshuro twavuga bikorwamo.

Gusa igihe bimaze kukugira imbata bikaba byahinduye byinshi mu buzima bwawe, biba byabaye bibi.

Ingaruka zo kwikinisha

  • Ku bahungu bituma igitsina kigorama bitewe n’ukuboko ukoresha wikinisha.
  • Bituma wumva ko wihagije haba mu buzima busanzwe no mu buzima bw’imyororokere.
  • Nyuma ushobora kujya urangiza utinze cyane, cyangwa se ukajya uhita urangiza.
  • Hari igihe wumva uzinutswe abo mudahuje igitsina.
  • Ku bahungu bigeraho wajya ujya no kunyara hakazamo amasohoro.
  • Ku bakobwa byangiza rugongo kandi bigatuma udashobora kurangiza, cyeretse ukoresheje intoki niyo waba ufite umugabo.
  • Bituma uhorana umunabi, no kwiheba.
  • Bishobora gutuma umutima utera nabi.
  • Bishobora kwangiza udutsi two mu bwonko, bityo bigatuma uba igihubutsi, utabasha gufata imyanzuro ihamye.
  • Bigabanya umubare w’intanga ku bahungu ,bikaba byabaviramo kutabasha gutera inda.
  • Bitera gususumira no kudakomera mu ngingo.
  • Iyo udafatiranye hakiri kare, bishobora no gutera urupfu rutewe n’imikorere mibi y’umutima.

Fanny Umutoniwase