Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Matiang’i yavuze ko ashobora kugirirwa nabi n’ubutegetsi bwa Perezida Ruto - FLASH RADIO&TV

Kenya: Matiang’i yavuze ko ashobora kugirirwa nabi n’ubutegetsi bwa Perezida Ruto

Fred Matiang’i, wahoze ari somaho mbike w’uwahoze ategeka Kenya, bwana Uhuru Kenyatta, yandikiye urukiko rukuru yishinganisha ko ashobora kugirirwa nabi na polisi.

Uyu wahoze ari umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, aravuga ko ubutegetsi bwa Perezida mushya William Ruto, buri kumuhiga ku mpamvu atazi.

Ibinyamakuru bya Kenya byanditse ko bwana Matiang’I iwe hasigaye hahora abapolisi, agakeka ko ashobora gutabwa muri yombi atanabwiwe icyo yaba akekwaho, akaba azira gusa ko yakoranaga na perezida Kenyatta.

Amakuru ava mu bantu be ba hafi, baravuga ko ashobora gutabwa muri yombi agakurikiranwaho ruswa no gukoresha ububasha bw’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ku butegetsi bwa Kenyatta, Fred Matiang’I, yavugwagaho kwica agakiza kandi ngo yari yaremeye kwanga abantu bose batakundaga Uhuru Kenyatta, bamwe bagakeka ko perezida Ruto yaba agiye kubura dosiye ye, kuko yakunze kumugendaho ubwo yari visi perezida, cyane ko yari yarahawe imbaraga kumurenza.

Ikinyamakuru The Standards, cyandika ko kuwa mbere tariki 06 Gashyantare 2023, abapolisi bateye urugo rw’uyu wahoze ari umunyabubasha, akaba yishinganisha ngo nibura azafatwe hisunzwe amategeko.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenyatta, bavuga ko ihungeta rikorerwa Matiang’i ari gahunda y’ubutegetsi buriho yo kubuza amahoro, abadashyigikiye imigambi y’ishyaka UDA rya Perezida Ruto.

Perezida w’ishyaka NARC-KENYA madame Martha Karua, wiyamamaje ku mwanya wa visi perezida afatanije na Raila Odinga, yavuze ko ubutegetsi bwa William Ruto buri kwitwara nk’amabandi, bukwiye kwamaganwa n’abanya-Kenya bose.