Israel ivuga ko yishe komanda wo ku rwego rwo hejuru wa Hezbollah, nyuma yo kugaba igitero cyo mu kirere mu gace k’amajyepfo ko mu nkengero y’umurwa mukuru Beirut wa Liban.
Umuntu nibura umwe yishwe n’aho abandi benshi barakomereka mu giturika cyabereye i Dahiyeh, indiri y’uwo mutwe witwaje intwaro wo muri Liban.
Igisirikare cya Israel kivuga ko Fuad Shukr yari agambiriwe mu gitero cy’indege z’intambara cyo “kwica hashingiwe ku makuru y’ubutasi”.
Abategetsi bavuga ko ari we wateguye igitero cya rokete cyo ku wa gatandatu mu gace kigaruriwe na Israel ka Golan Heights cyiciwemo abantu 12, biganjemo abana. Hezbollah yahakanye ivuga ko nta ruhare yagize muri icyo gitero.
Minisitiri w’intebe wa Liban Najib Mikati yamaganye icyo gitero, avuga ko ari “ubushotoranyi bweruye bwa Israel”.
Yavuze ko ari “igikorwa cy’ubugizi bwa nabi” cyo “mu rukurikirane rw’ibikorwa by’ubushotoranyi byica abasivile mu ihonyora rigaragara kandi ryeruye ry’amategeko mpuzamahanga”.
Mu butumwa bugufi yatangaje ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’icyo gitero, Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant yagize ati: “Hezbollah yarenze umurongo utukura [ntarengwa].”
Ntibirasobanuka niba Fuad Shukr yiciwe muri icyo gitero. Abo mu nzego z’umutekano i Beirut bavuga ko uwari ugambiriwe atari ari mu nyubako. Hezbollah nta tangazo yari yasohora.
Umutegetsi wo muri Israel yahamirije igitangazamakuru CBS News, gikorana na BBC muri Amerika, ko Israel yari yamenyesheje Amerika iby’icyo gitero cyayo i Beirut.
Fuad Shukr yemezwa ko ari umujyanama wo hejuru w’umukuru wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, nkuko Amerika yabivuze mbere.
Amerika imaze igihe yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari (angana na miliyari 6 Frw) ku muntu wese watanga amakuru y’aho aherereye, imushinja ko yanagize “uruhare rukomeye” mu gitero cy’ibisasu mu mwaka wa 1983 ku kigo cya gisirikare cy’umutwe wihariye w’abasirikare b’Amerika barwanira mu mazi no ku butaka (aba Marines) cy’i Beirut, cyiciwemo abasirikare 241 b’Amerika.
Haret Hreik, agace k’i Dahiyeh kagabweho icyo gitero cyo mu kirere, gatuwe mu bucucike kandi kararinzwe bikomeye. Dahiyeh ubwayo na yo ikikijwe na za bariyeri (barrières) za Hezbollah.
Avuga nyuma y’igitero cya Israel, Karine Jean-Pierre ushinzwe itangazamakuru mu biro White House bya perezida w’Amerika, yabwiye abanyamakuru ko Perezida Joe Biden yemera ko intambara yagutse hagati ya Israel na Hezbollah ishobora kwirindwa.
Karine yagize ati: “Ntidushaka ko ibintu bifata indi ntera, ntidushaka kubona intambara yeruye.”
Mbere yaho ku wa kabiri, abategetsi babiri batatangajwe amazina bo muri Israel babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko nubwo Israel ishaka kubabaza Hezbollah, idashaka gushora Liban mu ntambara yeruye.
Igisirikare cya Israel (IDF) nyuma cyavuze ko nta yandi mabwiriza mashya azabaho ku Banya-Israel ajyanye no kureba aho bikinga, byumvikanisha ko IDF itateganyaga ko Hezbollah yahita yihorera ako kanya cyangwa ikagaba igitero gikomeye.
Impande zombi zizi ikiguzi cy’intambara yeruye, ishobora gutuma Iran yinjira mu ntambara mu gushyigikira umutwe wa Hezbollah ikoresha wo muri Liban.
Igitero cyo kwihorera cya Israel cyari cyitezwe na benshi, nyuma y’igitero cyo ku wa gatandatu cya Hezbollah mu gace kigaruriwe na Israel ka Golan Heights, ndetse guverinoma ya Israel ishinzwe umutekano yari yahaye uruhushya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’ingabo Gallant rwo gufata icyemezo cy’uburyo bwo kwihorera.
Abantu nibura 12 barishwe – biganjemo abana – ubwo igisasu cya rokete cyakubitaga ku kibuga cy’umupira w’amaguru mu mujyi wa Majdal Shams, muri Golan Heights, ku wa gatandatu.
Israel yabyegetse kuri Hezbollah, ariko uyu mutwe uhakana uvuga ko nta ruhare wabigizemo.
Cyari cyo gitero cya mbere cyiciwemo abantu benshi hafi y’umupaka wa Israel na Liban kuva ubushyamirane hagati ya Israel na Hezbollah bwafata indi ntera mu Kwakira (10) kw’umwaka ushize wa 2023.
Ubwo bushyamirane bwafashe indi ntera nyuma y’igitero cy’umutwe wa Hamas muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira uwo mwaka, cyabaye imbarutso y’intambara hagati ya Hamas na Israel muri Gaza.
Hezbollah – ishyigikiye Hamas – yafunguye urugamba ruto rwa kabiri mu majyaruguru ya Israel, ndetse kuva icyo gihe impande zombi, Israel na Hezbollah, zakomeje kurasanaho.
BBC