RUSIZI. INKWI ZIKOMEJE GUHENDA KURUSHA IBIRIBWA

Abaturage bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bakomeje kuvuga ko kubona inkwi zo gutekesha bibahenda kurusha kubona ibiribwa dore ko  urukwi rwa metero eshatu barugura amafaraga y’u Rwanda ibihumbi bine,bityo mu gihe bateka  bagahitamo gucana ibihunda by’insina bakarya ibidahiye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo bwemeje ko ikibazo cy’ibicanwa gihari ariko ko bataragera ku rwego rwo gucana ibihunda by’insina ko umwaka ushize buri rugo rwahawe ishyiga rya cana rumwe, bubashishikariza, gukoresha amakara n’uburyo bugezweho bwa Gaze.

Nubwo ubuyobozi bw’umurenge buvuga gutyo, abaturage bo bahamya ko bigoye kubona ibicanwa birimo n’inkwi dore ko ngo aho batuye nta biti bihaboneka. Bamwe mu baturage baganiriye na Flash, bavuga ibura ry’ibicanwa bakomeje guhura nabyo ari kimwe mu bituma barya ibyo kurya bidahiye kubera gucana  ibikoresho bitanga umuriro udafite imbaraga zo guhisha amafunguro yabo.