Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ibyaha Eric Semuhungu uherutse gutabwa muri yombi akurikirankwebo biri n’icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Mu minsi yashize nibwo Murangira B. Thierry uvugira urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Eric Semuhungu gusa yirinda gutangaza ibyaha akurikirankweho mu rwego rwo kwirinda ko byabangamira iperereza ariko kuri ubu, RIB ikaba yamaze gutangaza ibyaha Semuhungu akurikirankweho.

Umuvugizi wa RIB Murangira B. Thierry yabitangaje mu kiganira yahaye Radiyo TV10, avuga ko Semuhungu akurikirankweho ibyaha bitandukanye birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n’icyo gusebanya.

Semuhungu yatawe muri yombi tariki 9 Mata 2026

