U Rwanda rurashinja Amerika kugira indimi nyinshi ku kibazo cya RD Congo

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibisobanuro ku kwivuguruza kwayo ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni nyuma y’aho tariki ya 17 Gashyantare 2024 ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, bikarusaba gukura ingabo zarwo bihamya ko ziri muri RDC.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ubutumwa bwatangajwe n’ibi biro bya Amerika bwirengagiza ibimenyetso byose byo muri RDC birimo imikoranire y’igisirikare cy’iki gihugu n’umutwe wa FDLR, bigamije kuruhungabanya, kandi ko harimo ukuvuguruzanya na gahunda y’ibiro by’ubutasi bwa Amerika yo mu Ugushyingo 2023.

Yagize iti “Itangazo ryasohowe na Guverninoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) ku wa 17 Gashyantare 2024 ryirengagiza nkana ibimenyetso bigaragara byose, kandi rikavuguruzanya, mu buryo bwose, na gahunda yari yaratangijwe n’Ibiro bya Amerika by’Ubutasi mu Gushyingo 2023, yari yatanze umurongo mwiza wo guhosha amakimbirane.”

Yaboneyeho gusaba ibisobanuro kugira ngo hamenyekane niba harabayeho ukwisubiraho. Iti “U Rwanda ruzasaba ibisobanuro Guverinoma ya Amerika kugira ngo hamenyekane neza niba ririya tangazo risobanuye ukwisubiraho ku murongo iki gihugu cyari gifite, cyangwa se ari ukuba inzego zitarahanye amakuru nk’uko bikwiye.”

Gahunda y’ubu butasi yari iyo gufasha u Rwanda na RDC guhosha umwuka mubi, gukemura impamvu muzi y’umutekano muke muri iki gihugu no kugabanya ingabo ziri ku mipaka mu rwego rwo gukumira ibyago by’intambara hagati y’impande zombi no guhana agahenge hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya RDC.

Nk’uko u Rwanda rwabigaragaje kenshi, umuzi w’ibibazo byo muri RDC ni umutwe wa FDLR uhabwa ubufasha n’ubuyobozi bw’iki gihugu, nyamara ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko umutwe wa FDLR washyizwe na Amerika ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ukorana byeruye na Leta ya RDC kandi ko ubu bufatanye bubangamiye umutekano warwo.

Iti “Abayobozi ba Leta n’aba gisirikare muri RDC, harimo na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, ntibahwemye gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura ubuyobozi bakoresheje imbaraga. U Rwanda ntirushobora kujenjekera aya magambo, ari nayo mpamvu rwashyize imbaraga mu bwirinzi bwarwo.”

U Rwanda rwasabye Leta ya RDC guhagarika bidasubirwaho imikoranire yayo na FDLR, uyu mutwe ukamburwa intwaro, ugacyurwa mu Rwanda. Rusobanura ko ari bwo buryo bwonyine bwatuma umutekano warwo wizerwa, bukanatanga icyizere cy’uko ubumwe bwaharaniwe n’Abanyarwanda buzakomeza kubumbatirwa.