Gisozi: Bamaze imyaka ine basenyewe nyuma bigaragara ko habayeho kwibeshya

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisozi, mu Kagari ka Ruhango, mu Mudugudu wa Kanyinya, barasaba ubuvugizi kuko mu mwaka wa 2019 basenyewe inzu zabo n’ubuyobozi bw’uyu murenge, nyuma bikaza kugaragara ko habayeho kwibeshya kw’abayobozi, kuko baje gusanga ari mu miturire.

Imyaka 4 irahsize aba baturage basenyewe inzu zabo babwirwa ko batuye mu gishanga, ariko nyuma biza kugaragara ko batuye ahagenewe gutura.

Abaganiriye n’itangazamakuru ryacu bavuga ko bakeneye kurenganurwa.

Aba baturage bavuga ko uku gusenyerwa byabateye ubukene, ndetse bamwe bakajya no gucumbika mu ngo z’abandi.

Umwe yagize ati “Bansenyeye mu 2019. Bamaze kunsenyera tubura aho tuba, bakomeza batubwira ko bazaduha ingurane twarahebye. Nari mfite imiryango umunani ikodeshwa, ndangije njya kuba iy’ishyamba.”

Undi nawe ati “Iki n’icyangombwa cy’ubutaka bwanjye, ndasaba ko banyishyura cyangwa bakampa ingurane ahandi.”

Mugenzi wabo ati “Ndarara muri iri tongo, imvura yagwa nkajya kugama. Njyewe ndifuza ko banyubakira ku butaka bw’iwacu, nanjye nkabasha kubona aho nashyira umusaya.”

Aba baturage barasaba inzego zirebwa n’iki kibazo kubafasha bakabona ingurane z’imitungo yabo, kuko ibyangombwa bafite bigaragaza ko basenyewe ku karengane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Madame Musasangohe Providence,  yabwiye itangazamakuru rya Flash ko ikibazo kizwi kandi ko hari gushakwa aho bazatuzwa.

Yagize ati “Nkuko dusanzwe dufasha abadafite ubushobozi, uko amazu agenda aboneka niko bagenda batuzwa, iyo amazu arangiye kuzura.”

Abaturage mu bice binyuranye mu mujyi wa Kigali, basenyewe ubwo byagaragazwaga ko abantu batuye ahatemewe, guturwa bashobora guhitanwa n’ibiza.

Icyakora abasanze barasenyewe kandi batuye ahemewe ugendeye ku gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, abenshi bavuga ko batahawe ingurane.

Umugwaneza Eminente