Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Hari ibigo bya leta bigiye kwegurirwa abikorere-Perezida Kagame - FLASH RADIO&TV

Hari ibigo bya leta bigiye kwegurirwa abikorere-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko hari ibigo byari bisanzwe ari ibya  leta bigiye kwegurirwa abikorera.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobzi bashya bo ku rwego rwa Minisitiri baherutse guhabwa imyanya muri guverinoma.

Nta bigo bya leta byatangajwe bigiye kwegurirwa abikorera ariko umukuru w’igihugu yavuze ko hari ibizajya mu maboko y’abikorera vuba bishoboka.

Nyuma yo kwakira indahiro za Dr. Ildephonse Musafiri wahawe inshingano zo kuba umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubwororozi na Minisitiri Eric Rwigamba wahawe kuyobora minisiteri nshya ishinzwe ishoramari rya leta, imbwirwaruhame y’umukuru w’igihugu yibanze ku gusobanura inshingano za minisiteri nshya ishinzwe ishoramari rya leta.

Ati “Minisiteri nshya y’ishoramari rya Leta izareba uko ibigo bicungwa neza, ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe bikegurirwa abikorera. Ni ibice bibiri hari ibigombwa kwegurirwa abikorera vuba na bwangu bitagomba gutegereza. leta, guverinoma  cyangwa inzego zose za leta ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi, ibintu bias nk’ibyo, ahubwo dufasha abacuruza , abikorera kugira ngo bagere kuri byinshi ari nako babigeza ku gihugu.”

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko ingeri y’Ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi n’ubworozi, ari inkingi  z’ingenzi mu majyambere y’u Rwanda, igihugu kiri kurwana no gusubiranya ubukungu bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

 Ati “Ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi n’ubworozi ni inkingi z’ingenzi mu majyambere y’igihugu cyacu. Uko dukomeza kurwanya no guhashya icyorezo cya Covid… tuzahura ubukungu bw’igihugu cyacu ni nako bizakomeza kurushaho kuba ingenzi, kugira ngo dukomeze ibyo tumaze kugeraho twongeraho n’ibindi byinshi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri agiye kuri uyu mwanya asimbuye Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome,  wagizwe minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu mavugurura muri guverinoma aheruka, gusa ntiyarahiye kuko yari asanzwe muri guverinoma.

Minisiteri nshya y’Ishoramari rya Leta ije ikurikira iy’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashinzwe muri Nyakanga 2021.

 Ubu u Rwanda rufite minisiteri 22.

Tito DUSABIREMA