I Butembo habaye imyigaragambyo mu mahoro abaturage bose ntibava mu ngo zabo umujyi wose nta n’inyoni yatambaga haba mu bigo bya Leta n’abikorera.
Radio Okapi ivugako iki gitekerezo cyaturutse kuri kiliziya gaturika n’imiryango itari iya leta bagamije gufata mu mugongo abaturage ba Beni kubera ubwicanyi bakorerwa.
Imirimo yose yaba amashuri, amavuriro ndetse n’ubwoko bwose bwa serivisi bwahagaze kubera iyo mpamvu.
Radio Okapi ivuga ko abaturage bashaka gutanga ubutumwa kubatuye mu ntara za Kivu zombi hakazirikanwa inzirakarengane z’abaturage ziri kwicirwa ubusa mu gace ka Beni.
Ni ubwicanyi bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo za ADF.