Abanyamakuru babiri ba Reuters bafatiwe muri Myanmar bazira gutangaza amakuru ku bibazo abaturage b’AbaRohingya bafite, barekuwe.
Wa Lone w’imyaka 33 na Kyaw Soe Oo w’imyaka 29 barekuwe nyuma y’imbabazi za Perezida.
Bamaze iminsi irenga 500 mu buroko, muri gereza iri mu nkengero z’umujyi wa Yangon.
Bari barahamijwe ibyaha byo gutanga amakuru ya Leta nta burenganzira, bahabwa igifungo cy’imyaka irindwi, muri Nzeri y’umwaka ushize.
Ugufungwa kwabo kwagaragaye nko kwica ihame ry’ubwisanzure bw’itangazamakuru, binatuma abenshi bibaza kuri demokarasi y’igihugu cya Myanmar.
Ubwo yasohokaga muri gereza, Wa Lone yabwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko atazigera areka umwuga we w’itangazamakuru.
Aba bagabo bombi, banafite imiryango n’abana bakiri bato. Umugore wa Wa Lone witwa Pan Ei Mon, yamenye ko yari atwite nyuma y’uko umugabo we atawe muri yombi.
Wa Lone yabonye umukobwa we inshuro nke zishoboka, ubwo yamusuraga aho yari afungiye.
Aba banyamakuru barekuranywe n’abandi bafungwa benshyi bahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu, igikorwa kiba buri mwaka muri Myanmar.
AbaRohingya ni abaturage badafite igihugu babaruwemo, kuri ubu bakambitse mu ntara ya Rakhine mu gihugu cya Myanmar.
Habarurwaga abasaga miriyoni muri Myanmar mbere y’uko ukwisubiranamo kongera kubyuka mu 2016.
Mu Kuboza 2017, AbaRohingya basaga ibihumbi 600 bari bamaze kuva mu nkambi ziri mu ntara ya Rakhine, bahungira muri Bangladesh.