Uyu mudepute uhagarariye agace ka Kyadondo y’Uburasirazuba, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko ibiganiro bigeze kure agakorana na Dr. Kiiza Besigye undi munyepoilitique wiyayamamarije inshuro enye kuba perezida wa Uganda agatsindwa, muri politiki.
Bobi Wine yaraye aganiriye n’abanyamakuru avuga ko bari guhamagarira andi mashyaka kubiyungaho, kuko yagiranye ibiganiro na Dr. Besigye, ndetse baza gusohora itangazo rigaragaza icyo ibyo biganiro byagezeho.
Ibi bivuzwe nyuma y’iminsi ine Dr Besigye, Lord Mayor Erias Lukwango n’umudepite wa Mukono Betty Nambooze, basuye Bobi mu rugo rwe mu karere ka Wakiso, ubwo yari amaze gufungurwa asohotse muri gereza ya Luzira.
Besigye amaze iminsi agaragara nk’utumvikana na Bobi Wine, nyuma y’aho Besigye atangarije ko inzira y’amatora itakura Museveni ku butegetsi amazeho imyaka 33, amagambo Bobi Wine yagaye ko atakagombye kuvugwa n’umuntu wiyamamarije ubuperezida inshuro eneye zose.
Besigye, Bobi Wine na Lukwago bari kuganira ku buryo bazatanga umukandida umwe mu matora yo muri 2021.