Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Burundi: Hashize iminsi 5 umunyamakuru wa radiyo na televiziyo by’igihugu afunzwe - FLASH RADIO&TV

Burundi: Hashize iminsi 5 umunyamakuru wa radiyo na televiziyo by’igihugu afunzwe

KuKuva ku cyumweru taliki ya 5, Umunyamakuru wa radiyo na televiziyo by’igihugu cy’Uburundi (RTNB), Jean Claude Nshimirimana, afunzwe na Polisi yo muri komini Kabezi mu ntara ya Bujumbura, ashinjwa gukoresha inama rwihishwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu munyamakuru yari kugezwa imbere y’umucamanza mukuru wa Repubulika y’u Burundi i Bujumbura ejo kuwa kabiri , ariko ntibyakozwe kubera ko umuhsinjacyaha yari mu ntara ya Gitega.

Juma Léonard Nduwayo, uyobora radiyo y’igihugu y’Uburundi, avuga ko nta cyo babikoraho kubera ko ikirego kiri gukurikiranwa, yirinda no kugira icyo avuga ku buryo yatawe muri yombi na polisi, gusa yabimenyesheje abamukuriye.

Leave a Reply