Kenya: Guverinoma yasabye William Ruto kwegura

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye, bifatiye mu gahanga visi perezida William Ruto bamwe bamugira inama yo kwegura kuko ngo ari mubakurura ubwato ntibubashe kugenda.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko iyi nama yavugiwemo ibintu bikomeye kandi ngo hanakoreshwaga amagambo akomeye, William Ruto bamuhaye nyirantarengwa, yihanizwa kureka ibikorwa byo kwiyamamaza kuko ari ugushyuhaguzwa, ndetse ngo bamushinje ko ari kugumura rubanda anabiba amacakubiri.

Iyi nama yateranye mu gihe igipolisi cyari cyaburijemo ibikorwa bya William Ruto ahitwa Nyamira byo kuremera abatishoboye nubwo we yavuze ko nta kibi abibonamo.

Muri Kenya kuri ubu ngo umwuka muri politiki yaho urashyushye kuburyo hatangiye kugaragara n’urugomo hagati y’abambari ba perezida Kenyatta na na visi perezida Ruto, ndetse kucyumweru hapfuye abantu 2.

 Iki kinyamakuru cyandika ko ubu ibikorwa bya politiki basabye ko bihagarara, ariko mu kiganiro undi munyapolitiki Raila Odinga yahaye ikinyamakuru the Standards we, ntiyaciye kuruhande yavuze ko akurikije uko Ruto afashwe, abaye umugabo yakwegura kuko umwanya we wafashwe na minisitiri Matiang’i.

Amatora ya perezida wa Kenya ategerejwe muri 2022.