RDC: Abatuye i Beni barasaba Leta kubashakira amahoro

Muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru habaye imyigaragambyo y’amahoro, abaturage bo mugace ka Mabu bavuga ko bashaka umutekano.

Radio Okapi ivuga ko iyi myigaragambyo yamaganaga ubwicanyi bukorerwa abaturage muri kariya gace, ngo bose icyo bahurizaho barasaba ko abategetsi bahashyira abasirikare benshi kuburyo babasha guhangana n’imitwe yitwara gisirikare ihakorera.

Aba baturage ngo bari bitwaje ibyapa byanditseho ko basaba umuryango mpuzamahanga n’igihugu kubashakira amahoro