Guverineri wa Michigan Gretchen Whitmer yahungishijwe mu gihe FBI ikomeje iperereza ku bashaka kumushimuta.
Umuvugizi w’iyi Ntara yavuze ko amakuru akimenyekana ko hari abagizi ba nabi bashaka kumushimuta, yahise ahungishwa.
Ku wa Kane, FBI ishinzwe iperereza yatangaje ko yaburijemo umugambi mubisha wo kugirira nabi Guverineri Gretchen .
Ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus muri Michigan nizo zatumye Guverineri Whitmer ahigwa n’abantu batitayeho ibya Covid-19, bavuga ko izo ngamba zafashwe hatarebwe ubuzima bw’abaturage.
Abayobozi muri iyi Ntara ya Michigan bagiye batangaza ko uyu mugambi mubisha wamenyekanye uri hafi gushyirwa mubikorwa, gusa ukaburizwamo.
Nk’uko FBI yabitangaje ku wa Kane, ngo hari umuntu wiyoberanyije wagiye mu nama mu ntara ya Ohio, mu nama yo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’Intara ya Michigan, bavuga ko ubutegetsi bw’iyi ntara burimo guhonyora itegeko nshinga ry’Amerika.
Abantu batandatu, batanu bava Michigan n’umwe uva muri Delaware barimo barabazwa n’urukiko rwa Mishigan iby’ubu bugizi bwa nabi.
Aba bantu batandatu ni Adam Fox, Barry Croft, Kaleb Franks, Daniel Harris, Brandon Casert hamwe na Ty Garbin.