Uganda : Minisitiri w’ubucamanza Katurebe yasuzuguriwe muri Amerika

Minisitiri w’Ubucamanza Bart Katurebe umwe mu bategetsi mu nzego zo mu bushoroshori bw’Igihugu cya Uganda yasuzuguwe bikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amarenga ku hazaza h’ishyaka NRM.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko nyuma yaho General Kale KAYIHURA akomanyirijwe kudakandagira muri Amerika, utahiwe ni minisitiri w’ubucamanza Bart Katurebe uherutse guhabwa ‘Visa’ ijya muri Amerika ku bwa burembe yahagera nabwo ntiyakirwe nk’umunyacyubahiro wo ku rwego rwa minisitiri.

Iki kinyamakuru cyanditse ko icukumbura cyakoze ngo ni uko Ambasade ya Washington muri Uganda yari yabanje kwanga kumuha ‘Visa’, ikamugora, aho agereye Los Angeles nabwo ahagarikwa ku kibuga iminota 40.

Chimpreports yanditse ko ku wa Gatandatu mu cyumweru gishize Perezida Yoweri Kaguta Museveni akimenya ko minisitiri we yimwe uburenganzira bwo kujya mu butumwa bw’akazi muri Amerika.

 Yaciye umugani mu kinyankole ‘ko amazi iyo akubwiye ngo winyoga, uyasubiza ko nta mbyiro ufite.’

Nyamara ngo umwe mu bahafi mu butegetsi bwa Museveni utifuje kuvugwa mu kinyamakuru Chimpreports yacyongoreye ko impamvu abategetsi bo mu kwaha kwa Museveni bari kwimwa ibyangombwa byo kujya muri Amerika, ari ukubaburira ko bakwiye kureba kure ndetse ngo ni ugusa n’abashyira igitutu kuri Perezida Museveni kuko amatora yegereje muri 2021 bakaba baca amarenga ko uzamwizirikaho nawe azaba igicibwa mu ruhando rw’amahanga nk’uko byagenze kuri Gerenal KAYIHURA.