Papa Benedigito XVI, uherutse kwitaba Imana afite imyaka 95, yaherekejwe bwa nyuma n’abarenga 60,000bakoraniye ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican.
Nyuma y’itambo cya Misa, Papa Benedigito yahambwe mu mva yubatse munsi ya Bazilika ya Mutagatifu Petero.
Papa Francis waje ari mu kagare k’abamugaye niwe wayoboye umuhango wo gushyingura Papa Benegito.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga byanditse ko kuba Papa Francis yashyinguye uwo yasimbuye, ari ibintu by’imbonekarimwe mu mateka ya Kiliziya.
Bigendanye n’uburyo yasize abisabye; ko uyu muhango waba uciye bugufi kandi woroheje, umurambo we uri mu isanduku isanzwe y’urubaho kandi wari utwawe ku mbaho zambitswe igitambaro ubwo wasohorwaga muri Bazilika.
Abategetsi b’Ubutaliyani n’Ubudage, igihugu yavukiyemo akitwa Joseph Ratzinger, mbere y’uko aba umushumba wa Kiliziya Gatolika, nibo gusa batumiwe mu buryo buzwi na Vatican.
Ibi byakozwe kubera ko apfa atari akiri umukuru wa leta ya Vatican.
Gusa abandi bategetsi benshi b’iburayi barimo nyina w’umwamikazi wa Espagne, n’Umwami Filipo w’Ububiligi n’umugore we Mathilde nabo bitabiriye uyu muhango.
Abandi bategetsi bitabiriye uyu muhango barimo abakuru b’ibihugu bya Pologne, Slovenia, Portugal,Hungary na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubufaransa Gerard Darmanin.
Itorero Orthodox ry’Uburusiya ryahagarariwe muri uyu muhango na Anthony of Sourozh.
Uyu muhango witabiriwe kandi n’abasenyeri barenga 400, abapadiri 4,000, n’ababikira benshi.
Mu minsi itatu ishize abasaga 200,000 baje gusezera ku murambo wa Papa Benedigito wari muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.