Igihugu kizungukira iki mu ntambara ya RDC? Ishyaka FDC ribaza Leta ya Uganda

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kampala, FDC, ryasabye inteko ishinga amategeko ndetse na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, gusobanura uko igihugu kizungukira mu ntambara kinjiyemo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kurwanya umutwe wa M23.

Leta ya Uganda yatangaje ko abasirikare 5000, bamaze kwinjira ku butaka bwa RDC mu ntara ya Nord Kivu, muri teritwari ya Rutshuru.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko Perezida Museveni, yavuze ko izi ngabo zizarwanya imitwe yose idashaka kubahiriza amasezerano y’amahoro muri kariya karere, ariko ashimangira ko nta kurwanya M23 bibajyanye muri Congo.

Ishyaka FDC rivuga ko leta ya Uganda, ikwiye kumenya ko Perezida Museveni, yarezwe ibyaha by’intambara muri RDC mu 1997 kandi yaratsinzwe, igihugu gitegekwa kuriha miliyaridi zirenga 1000 z’amashilingi.

Iri shyaka iyo rishaka inyungu z’iyi ntambara, rivuga ko hari miliyaridi 90 z’amashilingi zakoreshejwe mu kisswe Operation Shujaa, kitagize icyo kimarira igihugu uretse ibihombo gusa.

Umuvugizi wungirije w’ishyaka, yavuze ko leta ya Uganda ikwiye gusobanura neza icyo igihugu cyungukira mu ntambara za RDC cyoherezamo abasirikare, kuko bitumvikana uko abasirikare bajya kurwana mu mahanga inteko ishinga amategeko itabyemeje.

Perezida Museveni, avuga ko ingabo ze ziri Bunagana-Rutshuru zitazarwana, cyereka igihe zaba zigabweho igitero.

Abadepite nabo baherutse kwibaza impamvu ingabo za Uganda,UPDF, Perezida azikoresha nk’ize bwite, kuko nta misiyo bajyamo inteko yayihaye umugisha, ngo bategereje ibisobanuro baraheba.

Izi ngabo batsindagira RDC ariko ngo ntizishimiwe n’abaturage, kuko n’ubundi imitwe y’inyeshyamba ibica zihari.

Hari abaherutse kuvugira ku mbuga nkoranyambaga, ko igihugu cyose ku Isi bizarangira gifite ingabo muri Congo kandi umutekano ukanga ukabura.