Perezida Ruto yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Perezida wa Kenya William Ruto, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023.

Kuva kuri uyu wa Kabiri Perezida Ruto ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Mu butumwa yatanze mu gitabo cy’abashyitsi, yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse anashimira intambwe u Rwanda rwateye rwikura mu icuraburindi rwanyuzemo, ubu rukaba ari igihugu cyateye imbere.

Amafoto: Igihe.com