Depite Oscar Sudi uhagarariye akarere ka Kapseret mu nteko ihsinga amategeko yavuze ko nta muntu n’umwe mu gihugu ushobora kumupfuka umunwa ngo amubuze kuvuga icyo atekereza.
Iyi ntumwa ya rubanda bashinja kutagira rutangira ku munwa, iherutse kwifatira mu gahanga umuryango wa Perezida Kenyatta ndetse anamusaba kwegura
Ikinyamakuru The Star cyanditse ko uyu mudepite yavuze ko atagisabye imbabazi ku magambo yafashwe nabi yavuze kuri Kenyatta, nyina umubyara ndetse n’umugore we, kuko na Kenyatta ubwe yakoze nk’ibyo yakoze.
Uyu mugabo arasa n’ushyira igitutu kuri perezida ngo agaragaze ko yitandukanije n’abarya ruswa mu gihugu.
Kenyatta nawe aherutse gusubiza uyu mudepite na mugenzi we bamututse kuri nyina, abasubiza ko nabo bafite ba nyina bakwiye kubatuka. Kuri Kenyatta ngo n’ubwo ari muto mu myaka nta kimwaro afite cyo kuba agiye kuva ku butegetsi kuko afite ibikorwa, kurusha abo yise injiji z’abadepite zirirwa zitukana.
Aba batuka Kenyatta bose basanzwe ari abambari ba visi perezida we William Ruto batagicana uwaka.