Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abarimu bafatiriye amanota y'abanyeshuri muri Kaminuza ya Dr. Habumuremyi wari Minisitiri w'Intebe - FLASH RADIO&TV

Abarimu bafatiriye amanota y’abanyeshuri muri Kaminuza ya Dr. Habumuremyi wari Minisitiri w’Intebe

Bamwe mu banyeshuri bahoze bigaga muri Kaminuza ya ‘Christian University of Rwanda’ iherutse gufungwa ya Dr. Pierre Damien HABUMUREMYI wari Minisitiri w’Intebe, barasaba inzego z’uburezi gukurikirana ibibazo barimo guhura nabyo birimo kudahabwa amanota yabo n’ibyangombwa bibemerera kwerekeza mu bindi bigo mu gihe amashuri azaba yemerewe gutangira.

Aba bavuga ko iyo baganiriye n’abarimu babigishaga bababwira ko itinda ryo guhabwa amanota ari uko batarahembwa.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwemera ko  hari abanyeshuri batarahabwa amanota riko bugahakana ko ibyo kudahemba abarimu.

Ikigo gishinzwe amashuri makuru, kivuga ko cyasabye kaminuza zafunzwe guha abahigaga ibyangombwa byerekana ko bahigaga icyakora ngo niba bitarashyizwe mu bikorwa abanyeshuri bakwegera iki kigo kikabafasha.

Kanda hasi urebe inkuru irambuye