Umunyapolitiki Zitto Kabwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, yavuze ko igihugu gikwiye gucukumbura ruswa iri mu kigo gishinzwe gutwara abantu mu ndege cya Air Tanzania Company Limited (ATCL).
Mu mpera z’icyumweru gishize bwana Zitto Kabwe yumvikanye avuga ko hari indege 6 z’iki kigo cya leta, zitakiguruka kuko zifite ibibazo bya tekiniki izindi zikaba zararezwe mu nkiko ku buryo aho zagera bazizirika, igihe igihugu kitarishyura
Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko ikigo gishinzwe indege za gisivili cyavuze ko indege zifite ibibazo zitari gukoreshwa ubu ari 2 zifite ibibazo bya tekiniki, indi imwe ikaba ifite imiziro mu manza, gishimangira ko izindi 8 zikora ingendo ku Isi nta kibazo.
Bwana Kabwe avuga ko izi ari ingaruka zatewe no kuba ku butegetsi bwa nyakwigendera John Pombe Magufuli, wategekaga iki gihugu yaranize ubwisanzure bwa politiki bwo guhura ngo abantu baganire batange ibitekerezo.
Uyu munyapolitiki avuga ko ibitangazwa n’ubuyobozi bw’iki kigo k’indege atari ukuri, kuko bazi neza ko cyandikiye leta gisaba izindi ndege 6 ngo kibashe kwihagararaho mu ruhando rw’ibigo bitwara abantu mu ndege.
Mu minsi yashize hakunze kumvikana indege z’ikigo cya leta ya Tanzania, zatatirwaga ku bibuga byo mu mahanga kubera amadeni igihugu kibereyemo abantu, babarega bagatsinda zigafatirwa kugera bishyuwe.
Uku guhagarika iziri mu manza ngo byaba bifitanye isano nabyo, kuko mu Burayi igihugu cyatsinzwe imanza zihageze zafatirwa.