Abanyamakuru batatu ba Iwacu TV basabiwe gufungwa imyaka 22

Ubushinjacyaha  bwasabiye igifungo cy’imyaka 22 n’amezi atanu, abanyamakuru batatu bakoreraga umuyoboro wa YouTube witwa Iwacu  TV.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022 urubanza rwabo rwakomeje mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge, biregura ku byaha bakurikiranweho.

Hashize imyaka isaga ine abanyamakuru barimo Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack, bakorerega umuyoboro wa YouTube witwa Iwacu TV bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru agamije guteza imvururu muri rubanda no kwangisha u Rwanda ibihugu by’amahanga.

Ubwo ubushinjacyaha bwahabwaga ijambo bwavuze ko aba banyamakuru ubwo uwitwa Jean Damascène Mutuyimana yari arangije kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda yahise afungura umuyoboro wa Youtube hanyuma aha bagenzi be bafunganwe akazi ari bo Niyonsenga Shadrack na Nshimiyimana Jean Baptiste.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu mikorere y’aba banyamakuru hakoreshwaga imitwe y’inkuru ikura imitima, nubwo rimwe na rimwe ibyo batangazaga babaga babikuye ku bindi bitangazamakuru, ariko bo bagashyiramo amakabyankuru.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo aba banyamakuru uko ari batatu bakoraga byasaga n’aho bagamije kugaragaza ko ibintu byacitse.

Ubushinjacyaha bwifashishije zimwe mu ngero z’inkuru zacaga kuri Iwacu Tv zikozwe n’aba banyamakuru, bugaragaza ko ibyo batangazaga byashoboraga kugira ingaruka zikomeye ku baturage.

Imwe muri izo nkuru ni iya Nyabimata, aha ubushinjacyaha bwavuze ko hari uwari kuyumva akumva ko yafashwe, agahita afata iya mbere yo kuzinga ibye agahunga igihugu.

 Aha Ubushinjacyaha bwashimangiye ko uburyo aba banyamakuru bakoragamo inkuru, bahuzaga amashusho atajyanye bigaragaza ko ibyo akoraga byose byabaga bigamije gusenya kuruta kubaka.

  Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko bwakora mu bushishozi rugahamya aba banyamakuru ibyaha bakurikiranywe rukabahanisha igifungo cy’imyaka 22 n’amezi atanu.

Abaregwa bahawe ijambo ngo bisobanure ku byari bimaze kuvugwa n’ubushinjacyaha.

Mutuyimana ugaragazwa nk’uwatanze akazi kuri bagenzi be yagaragarije urukiko ko ibyo Ubushinjacyaha bubarega bitabayeho ngo kuko ntaho bugaragaza ko u Rwanda rwanzwe n’ibihugu by’amahanga kubera ibyo batangaje mu nkuru zabo cyangwa se ngo habe imvururu muri rubanda.

Mutuyimana kandi yavuze ko kuba bashinjwa gukoresha amafoto n’amashusho atajyanye ibyo byari bikwiye kuregerwa na ba nyiri amafoto niba koko bitarabashimishije aho kuba icyaha bakurkiranwaho mu rukiko.

Uyu munyamakuru yavuze ko inkuru bakoraga koko hari izo bakuraga ku bindi bitangazamakuru ariko ko babikoraga mu buryo bw’akazi kandi bagendeye ku mahame agenga itangazamakuru.

Ibirebana no gukora umutwe w’inkuru ubushinjacyaha bwise ukura umutima, yavuze ko atari byo ahubwo ko bakoraga umutwe w’inkuru ikurura abasomyi kugira ngo igere ku bantu benshi kandi ko ikibazo Ubushinjacyaha bwagize ari uko butigeze bwinjira mu nkuru zabo nyirizina ngo bwumve ibirimo.

Abaregwa kimwe n’ababunganira basabye Urukiko kuzabagira abere kubera ko bamaze igihe kinini bafungiye ubusa. Basabye ko urukiko rwazicara rukumva inkuru zabo zose rukazaziheraho rumenya ukuri.

Basabye no kuzasubizwa ibikoresho byabo by’akazi byafatiriwe.

Urubanza ruzakomeza ku wa 15 Nzeri 2022.