Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tchad: Inyeshyamba zahamijwe kwica uwari Perezida zababariwe - FLASH RADIO&TV

Tchad: Inyeshyamba zahamijwe kwica uwari Perezida zababariwe

Leta ya Tchad ivuga ko yababariye ndetse irekura inyeshyamba 380 zari zarakatiwe gufungwa burundu nyuma y’uko zihamijwe kwica uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Idriss Déby.

Maréchal Idriss Déby yiciwe ku rugamba muri Mata mu 2021, aho yari yagiye kurwana n’inyeshyamba zo mu mutwe uzwi nka ‘Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad’ (FACT) wo muri icyo gihugu.

Muri Werurwe uyu mwaka wa 2023, inyeshyamba zirenga 400 zakatiwe mu rubanza zaburanishijwemo hamwe ku byaha by’iterabwoba, gushyira abana mu gisirikare no kugaba igitero ku mukuru w’igihugu.

Nyinshi muri izo nyeshyamba zababariwe na Perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Jenerali Mahamat Idriss Déby, umuhungu w’uwari Perezida Idriss Déby.

Jenerali Mahamat yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa se.

Leta yatangaje ko izo mbabazi zitqreba umukuru w’inyeshyamba Mahamat Mahdi Ali, ukirimo gushakishwa.