Ibihugu bya Afurika byiyemeje gukumira iyicarubozo

Umuryango Mpuzamahanga wo Kurwanya Iyicarubozo  “Association pour la Prevention de la Torture” uravuga ko ibihugu bya Afurika bigaragaza ubushake bwa Politiki mu gukumira iyicarubozo.

Ibi byagaragarijwe hano i Kigali kuri uyu wa 16 Ukwakira 2019,  mu biganiro byahuje Komisiyo z’ibihugu ziharanira uburenganzira bwa muntu n’Imiryango Nyafurika iharanira uburengenzira bwa muntu, basangira ubunararibonye ku gukumira iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamanswa bikorerwa ikiremwamuntu.

Inzego z’umutekano mu bihugu bya Afurika zikunze gutungwa agatoki gukorera iyicarubozo ababa bacyekwaho ibyaha bitandukanye cyangwa bagakorerwa ibikorwa bibaza umubiri.

Ibi nibyo byatumye hari ibihugu kuri uyu mugabane byemeje amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyica rubozo, ndetse Komisiyo z’ibi bihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu zahawe inshingano yihariye yo kurwanya iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamwanswa bikorerwa ikiremwa muntu n’ibimutesha agaciro. Ibi ngo bigaragza ko muri  Afurika ibihugu bifite ubushake bwo gukumira iyica rubozo.

Audrey Olivier Muralt ahagarariye muri aka karere umuryango mpuzamahanga urwanya iyicarubozo APT.  

Ati “  Ntekereza ko intambwe ya mbere ari ukwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyicarubozo, ibi byerekana ubushake bwa politiki ibihugu bifite bwo gukumira iyicarubozo kuko usibye kuba byarashyizeho inzego zishinzwe kurirwanya, byemera no kwakira akanama mpuzamahanga gakumira iyicarubozo”.

Hales Mohammed wo muri Komisiyo  ya Maurtanie ishinzwe uburenganzira bwa muntu asanga ibihugu bya Afurika bikwiye gushyiraho urwego rwigenga rushinzwe gukumira iyica rubozo.

Ati“Nk’uko mubizi kwirinda birusha kwivuza, ntagutegereza ko umuntu akorerwa iyicarubozo ngo noheno ubone kurirwanya. Tugomba kurikumira mbere y’uko riba.”

Kugeza ubu ibihugu 12 bya Afurika ni byo byamaze gushyiraho urwego rwihariye rushinzwe gukumira iyicarubozo. Mu Rwanda izi nshingano zahawe Komisiyo y’igihugu y’uburengenzira bwa muntu.

Iyi Komisiyo igaragza ko nta bikorwa by’iyicarubozo, cyangwa ibikorwa bibaza umubiri bikorwa mu gihugu. Ngo naho yagiye ibisanga mu igenzura yakoze mu magereza, muri ‘Transit Center’ no muri za Kasho ngo yagiye itanga inama ku nzego bireba bigakosorwa. Nirere Madeilene ayobora iyi Komisiyo.

Ati “ Iiyo twasuye nka za gereza cyangwa za sitasiyo za Polisi ubundi hari standard cyangwa ibipimo mpuzamahanga; kuvuga ngo umuntu ufunzwe aba ari ahari urumuri ruhagije, aburana mu gihe cy’iminsi niba ari muri polisi ni iminsi itanu atagomba kumaramo, icyo gihe rero turabyandika tuti aha ngaha aha n’aha, na none ikindi umuntu aba agomba kuba ahantu hanini yisanzuye”.

Ingingo ya 14 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe 2015, ivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe. Ntawe ushobora kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by’ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.

Ubu imiryango Nyafurika  iharanira uburenganzira bwa muntu n’abahagarariye Komisiyo z’ibihugu bya Afurika zishinzwe uburengenzira bwa muntu bari mu Rwanda aho bashakira hamwe icyakorwa mu gukumira iyicarubozo muri Afurika.

Daniel Hakizimana