Kenya: Amashuri 3000 yatumye abagenzuzi b’uburezi banengwa cyane

Minisitiri w’Uburezi  Prof George Magoha yaneze bikomeye abagenzuzi b’uburezi mu gihugu, nyuma yo gusanga hari amashuli agera ku 3000 yakoraga kandi atanditse nta nahamwe azwi na leta kandi aba ngaba babizi.

Uyu mutegetsi wemera ko ari ikimwaro ku rwego rw’uburezi, yavuze ko mu igenzura iyi ministeri yakoze yasanze abagenzuzi b’uburezi badakurikirana ibibera mu mashuri hagashira imyaka 6.

Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko uyu mutegetsi yasabye abashinzwe amashuli kumanuka bakava mu biro kabagera aho amashuli ari, kuko gutegereza raporo bikunze kuzanamo gutekinika.

Mu minsi mike ishize abategetsi bafunze amashuli atujuje ibisabwa, ba nyirayo bajya mu nkiko bavuga ko hari abana babarirwa muri za miliyoni bazabura amahirwe yo kwiga. Ubu noneho abategetsi bavuze ko ikitwa ishuli cyose kitujuje ibisabwa kigomba gufungwa ntayandi mananiza.