Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Tanzania - FLASH RADIO&TV

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we wa Tanzania

Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, wamujyaniye ubutumwa bwa Mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Samia yakiriye Minisitiri Biruta mu biro bye biherereye i Dar es Salaam, kuri uyu wa Gatanu Tariki 13 Gicurasi 2022.

Ntihatangajwe ibikubiye muri ubu butumwa, Minisitiri Dr Biruta yajyanye muri Tanzania aherekejwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Maj. Charles Karamba n’abandi.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yaherukaga kugirira uruzinduko mu Rwanda mu mwaka wa 2021.

Icyo gihe ibihugu byombo byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati  y’ibihugu byombi arimo agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.