Birantega mu isomwa  ry’urubanza rwa Bamporiki

Urukiko rukuru rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Bamporiki Edouard, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta, muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Isomwa ry’uru rubanza ryari riteganijwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, ariko ibiro by’ubuvugizi bw’inkiko bwemereye itangazamakuru rya Flash ko ryasubitswe, kubera ko urukiko rukuru rutarasoza imirimo yo kurwandika

Bwana Mutabazi Harrison umuvugizi w’inkiko yabwiye Flash.rw ko impamvu z’isubikwa ry’isomwa ry’urubanza, ryatewe n’impamvu zisanzwe zishobora gutuma urukiko rusubika icyo gikorwa.

Yagize ati “Urubanza ntabwo barasoza ku rwandika kugira ngo rusomwe,ni ibisanzwe hari igihe urubanza ruba rurerure hanyuma bigatuma batarangiza kurwandika ruzasomwa tariki 23 Mutarama niho rwimuriwe.”

Bamporiki yari yahamwijwe ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi, hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite, ububasha ahabwa n’itegeko.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Ubushinjacyaha nabwo bwajuriye bwari bwasabiye Bamporiki igihano cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200Frw.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, asaba ko akigirwaho umwere, ni miliyoni 10Frw za Gatera Norbert ngo afunguze umugore we wari ufungiwe ibyaha bya ruswa.

Mu kwiregura Bamporiki yongeye gusaba imbabazi, yemera ko atari  umwere kandi ko yakiriye ibyo atagombaga kwakira.

Yakomeje avuga ko ahawe imbabazi atatinda kwerekana ko yagororotse, kandi azagira inama abandi kugira ngo badasitara nk’uko yasitaye.

Tito DUSABIREMA