RDC: M23 irashinjwa gushaka kwinjiza urubyiruko rwo muri Uganda muri uyu mutwe

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wafashe igice cya Bunagana gihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, urashinjwa kureshya urubyiruko rudafite akazi rwo muri Uganda, kwinjiramo bagafatanya intambara babizeza kuzabaha ibifite agaciro.

Inzego z’ubutasi mu karere ka Kisoro, zatangaje ko zifite amakuru yizewe ko abarwanyi ba M23 batangiye kujya mu bice birimo impunzi z’abanyekongo muri iki gihugu, bakabizeza ko bazabafasha nibinjira mu ntambara.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko abategetsi muri Kisoro basabye ababyeyi babo kuba maso, kandi bakamenya aho abana bari n’ibyo bahugiyemo, kuko M23 ishaka kubashora mu ntambara muri Congo kandi itagaragara nk’izarangira mu myaka ya vuba.

Abategetsi muri aka karere bavuze ko umugande uzajya muri M23 agafatirwa ku rugamba azabaga akifas, kuko nta muturage leta izohereza muri iyi ntambara.

Uduce byamenyekanye ko M23 iri gushakamo abarwanyi turimo Rukundo, Muramba, Nyarubuye na Busanza muri Uganda ahegereye Bunagana.

Sara Nyirabashitsi Mateke, umunyamabanga wa leta muri ministeri y’urubyiruko, yavuze ko hari uwamuhaye amakuru ko muri Kisoro hari ababyeyi, bari guhabwa amafaranga yo kubatunga kubera ubukene babamo, bakemera gutanga abana babo ngo bajye kurwana ku ruhande rwa M23.

Gusa ngo hari urubyiruko muri Kisoro ruvuga ko rwikundira M23 kuko ngo yigaragaje nk’umucunguzi w’abaturage, ariko ngo kuba yarafashe Bunagana byishe ubucuruzi bwari butunze benshi muri Uganda, ubu babayeho bya mbare ubukeye. Umuvugizi wa M23 ntiyahawe umwanya muri iki kinyamakuru.