Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzaniya: Leta yaburiye abagabo bongeresha ubushake bw’imibonano mpuzabitsina mu bavuzi - FLASH RADIO&TV

Tanzaniya: Leta yaburiye abagabo bongeresha ubushake bw’imibonano mpuzabitsina mu bavuzi

Abategetsi muri Tanzania basabye abagabo bari bamaze kugana ku bwinshi abavuzi, bavuga ko babongerera ubushake bwo gutera akabariro, bakwiye kubyitondamo.

Ikinyamakuru, The Citizen, cyanditse ko iki kibazo cyafashe umwanya mu nteko ishingamategeko, ubwo Ministre w’Ingabo n’ibikorwa bya rubanda, Dr. Hussein Mwinyi, yitabaga.

Abadepite bamubajije niba asobanukiwe ikibazo cy’abagabo bavuga ko batakigira akanyabugabo, bakagana abavuzi bababwira ko babongerera ubushake.

Uyu mutegetsi Dr. Hussein Mwinyi, yavuze ko babiterwa no kurwara ‘diabetes’ n’umuvuduko w’amaraso asaba ko uwaba atakibasha kuzuza inshingano za kigabo n’uwo bashakanye, yagana abaganga kuko leta ifite imiti yizewe kurusha kujya muri ba rumashana.

Leave a Reply