Abategetsi muri Tanzania basabye abagabo bari bamaze kugana ku bwinshi abavuzi, bavuga ko babongerera ubushake bwo gutera akabariro, bakwiye kubyitondamo.
Ikinyamakuru, The Citizen, cyanditse ko iki kibazo cyafashe umwanya mu nteko ishingamategeko, ubwo Ministre w’Ingabo n’ibikorwa bya rubanda, Dr. Hussein Mwinyi, yitabaga.
Abadepite bamubajije niba asobanukiwe ikibazo cy’abagabo bavuga ko batakigira akanyabugabo, bakagana abavuzi bababwira ko babongerera ubushake.
Uyu mutegetsi Dr. Hussein Mwinyi, yavuze ko babiterwa no kurwara ‘diabetes’ n’umuvuduko w’amaraso asaba ko uwaba atakibasha kuzuza inshingano za kigabo n’uwo bashakanye, yagana abaganga kuko leta ifite imiti yizewe kurusha kujya muri ba rumashana.