RDC: Abasivili 13 biciwe i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru

Abaturage b’abasivili 13 biciwe muri Beni muri ‘groupement’ ya Basongola muri Segiteri Ruwenzori mu ntara ya Nord Kivu iri muri Repeburika Iharanire Demokarasi ya Kongo.

Amakuru y’ibanze aravuga ko iki gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF mu masaha ya sa yine z’ijoro rishyira ku wa mbere. Radio Okapi iravuga ko aba barwanyi uretse kwica aba baturage, banatwitse inzu zibarirwa muri mirongo kandi bagasahura imiti muri za farumasi.

Iki gitero cyo cyakuye abatari bake mu byabo, bajya ahakekwa kuba hari umutekajno uhagije. Hari andi makuru avuga ko abaturage baturiye umupaka wa Bunagana ku manywa, birirwa mu ngo zabo nijoro bagahungira muri Uganda kuko batizeye ko hari umutekano kubera kwikanga inyeshyamba za M23.