Umunsi w’isomwa ry’urubanza rwa Bosco Ntanganda wamenyakane

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangaje ko tariki 8 Nyakanga 2019 ruzatangaza umwanzuro ku byaha Bosco Ntaganda ashinjwa gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ntaganda Bosco yahoze ayoboye Umutwe w’Inyeshyamba wa ‘Forces Patriotiques pour la Libération du Congo (FPLC)’ akaba  ashinjwa ibyaha bitanu byibasiye inyokomuntu n’ibyaha 13 by’intambara yakoreye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo hagati ya 2002 na 2003.

Mu byaha ashinjwa harimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, ubujura, gukoresha abana mu bikorwa by’intambara n’ibindi.

Urubanza rwe rwatangiye mu 2015, rupfundikirwa muri Kanama umwaka ushize.

Ntaganda afungiye muri Gereza y’Urukiko Mpuzamahanga guhera mu 2013 ubwo yarwishyikirizaga.

Mu rubanza rwe urukiko rwumvise abatangabuhamya 80 b’uruhande rw’ubushinjacyaha n’abatangabuhamya 19 b’uruhande rw’uregwa. Humviswe kandi n’abatangabuhamya batatu b’imiryango yagizweho ingaruka n’ibyo Ntaganda ashinjwa.

Muri uru rubanza rumaze imyaka itatu Ntaganda yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa.

Ntaganda yavukiye mu Rwanda mu 1973. Yaje kwimukira i Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aza kujya mu Ngabo zari iza FPR Inkotanyi mbere yo kuba inyeshyamba muri Congo.

Ni Général wabaye mu ngabo za Congo hagati ya 2007 kugeza mu 2012. Mu mwaka wa 2013 yahungiye muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda asaba gushyikirizwa ubutabera dore ko yashakishwaga ku byaha ashinjwa.

Leave a Reply