Kenya:Abantu 17 bageregeje kwica Raila Odinga bagejejwe mu rukiko

Abantu 17 bagejejwe mu rukiko rwa Eldoret bashinjwa uruhare mu gushaka kwica Raila Odinga kandida perezida mu matora yo mu kwa munani.

Ibinyamakuru muri Kenya byavuze ko kuwa Gatanu mu cyumweru gishize ubwo yari mu ntara ya Uasin Gishu, abantu batamenyekanye bateye amabuye indege nto yarimo bagamije kuyihanura ngo apfe. Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko bwana Odinga yari avuye mu mihango yo gushyingura.

Ubushinjacyaha bwavuzeko aba bantu 17 bakurikiranweho ubwicanyi, ubwinjiracyaha mu bwicanyi, gushoza imvururu muri rubanda no guteza umutekano mu ke mu gihugu.

Mu bashyirwa mu majwi bashakaga kwica Raila Odinga batera indege yarimo amabuye, harimo n’abadepite n’abasenateri nka Caleb Kositany, Oscar Sudi na David Kiplagat bari mu bahaswe ibibazo ku cyumweru ku kugambirira kwica uyu mugabo ushyigikiwe na Uhuru Kenyatta.

Ikinyamakuru The Star cyanditse ko depite Junet Mohamed uhagarariye akarere ka Suna y’Uburasirazuba, yatangaje kuri Twitter ko nawe yahamagajwe n’ubugenzacyaha aho azitaba kuwa Kabili, akabazwa uruhare rwe mu gutega igico Raila Odinga, cyane ko ariwe watangaje iyi nkuru bwa mbere.

Aba badepite n’abasenateri bashyirwa mu majwi basanzwe batavuga rumwe na Perezida Kenyatta, ndetse banatangaje ku mugaragaro ko bashyigikiye William Ruto udacana uwaka na Odinga na Kenyatta. Mu minsi ishize byavuzwe ko Ruto yaba yarashatse kwica Odinga. Uretse aba badepite aba bandi 17 urukiko rwanzuye ko baba bafunzwe mu minsi 10 iperereza rikarangira.