Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Odinga ashinja Perezida n’umwungirije irondabwoko - FLASH RADIO&TV

Kenya: Odinga ashinja Perezida n’umwungirije irondabwoko

Raila Odinga, uyoboye ihuriro Azimio la Umoja One Kenya Coalition, arashinja perezida William Ruto n’icyegera cye Rigathi Gachagua, gutanga imyanya y’ubutegetsi bagendeye ku bwoko.

Uyu munyapolitiki avuga agatsiko ka Ruto na Gachagua, kishyizemo umuntu wese utaragashyigikiye mu kwiyamamaza, ko ibyiza by’igihugu bidashobora kumugeraho.

Ikinyamakuru Daily Nation, cyandika ko ibi Odinga abiheraho akavuga ko hari ubwoko butari kwibona mu butegetsi buriho muri Kenya, kuko bwasigajwe inyuma.

Iyo atanga ibimenyetso by’icyenewabo mu butegetsi bwa Ruto, bwana Raila avuga ko mu banyamabanga ba Leta 26 b’igihugu, 14 bose bava mu moko ya William Ruto na Rigathi Gachagua umwungirije.

Raila Odinga na Martha Karua bafatanije kwiyamamariza gutegeka Kenya, bavuga ko igihugu cyabaye koperative abantu bashoyemo imigabane, bari gusarura abatarashoye bari kwicira isazi mu jisho.

Ihuriro Azimio la Umoja One Kenya Coalition, ryateguye imyigaragambyo ikomeye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023, mu isenteri ya Nairobi, aho bagamije kwamagana ubutegetsi bwa William Ruto, bashinja guhengamira kubabatoye gusa kandi ubutegetsi ari ubw’abanya-Kenya bose.

Gusa Odinga ngo aracyahagaze ko Ruto atatsinze amatora, ari umuntu wicaye mu mwanya w’umukuru w’igihugu mu buryo budakurikije amategeko, kuko atatowe.

Iki gihugu nubwo bwose umwuka wa poltiki utameze neza hagati ya Ruto na Odinga, kiritegura ko ubuzima buzaba bwahagaze kuwa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 no kuwa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2023, ndetse amarembo makuru y’ikibuga k’indege gikuru agafungwa ubwo Jill Biden, madame wa perezida wa Leta zuzne ubumwe za Amerika, Joe Biden, azaba yasuye Kenya muri iki cyumweru.