Tanzania: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahiye icyoba mu matora

Abadepite mu mashyaka atavuga rumwe
n’ubutegetsi yagaragaje impungenge n’icyoba ko amatora y’abayobozi mu nzego
z’ibanze ko atazaba mu mucyo.

Ikinyamakuru
The Citizen cyanditse ko abo mu ishyaka Chadema barimo Freeman Mboye na John
Munyika bavuze ko amatora adashobora kuba mu mucyo mu gihe azakoreshwa n’inzego
ziyafitemo inyungu.

Iki
kinyamakuru ariko cyanditse ko aya makuru y’impungenge by’aba Badepite bo batavuga
rumwe n’ubutegetsi  zisa nizakuweho na
bamwe mu bategetsi muri za minisiteri, kuko ngo amategeko ariko abiteganya.

Izi
ntumwa za rubanda zisaba ko inteko ishingamategeko ikwiye kubijyamo aya matora
akaba mu mucyo no mu bwisanzure.

Ibi
birasa n’ibidashoboka kuko ngo inteko idafite ubu bubasha isabwa.

Hagati
aho ariko kandi ikompanyi y’indege ya Air Tanzania yatangaje ku mugaragaro ko
yahagaritse ingendo muri Afurika y’Epfo.

Iki
kinyamakuru kivuga ko ingendo zagombaga gukorwa kuri uyu wa gatanu zisubitswe
kubera ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo.

Tanzania
yavuze ko igihe cyose ubutegetsi bwa Johanesburg butagaragaje ko iki kibazo
kidakemutse iyi ndege itazasubirayo.

Izi
ngendo zisubitswe nyuma yifungwa ry’indege y’iyi kompanyi muri Afurika y’Epfo
kubera imyenda Tanzania yari ifitiye umuturage ufite ubwenegihugu bwa Afurika y’epfo.

Iyi
ndege yarekuwe binyuze mu manza.