Imwe mu miryango itishoboye yiganjemo abakuze n’abafite ubumuga yatujwe mu mudugudu wa Makaga mu murenge wa Kigali irasaba ko bafashwa kubona amazi meza kuko amazi mabi bakoresha yatangiye kubatera indwara zituruka ku mwanda.
Ni ikibazo iyi miryango ihuriyeho n’abatuye mu Kagali ka Rwesero aho uyu mudugudu wa Makaga wubatse bavuga ko nta mazi meza aharangwa n’abayikururiye aza rimwe na rimwe ntibibabuze gukoresha ayo bita ibirohwa.
Aba bagaragaza ko ibigega bafite amazi arimo nayo yanduye ku buryo kuyakoresha ari kimwe no gukoresha andi mazi yo mubishanga baturiye.
Umukecuru Nyirabiteyiteyi Felesita yagize ati “Ikibazo cy’amazi kirakomeye, aya mazi arimo ibisimba kuva twagera aha ntiturabona amazi meza, ni ukujya kuyashaka hariya haruguru, naho amazi yaha yishe abantu iyo mihini nawe uwayikwereka muri ibi bigega wakumirwa. Inzoka ziratwishe.”
Undi yunzemo ati “Amazi arimo udukoko, bamwe barwaye macinya abandi barwaye Maraliya. Ni mabi rwose nta mazi meza tugira badufasha tukabona amazi meza.”
Ni ikibazo bahuriyeho n’abaturage batuye muri uyu mudugudu ndetse n’indi ihuriye mu kagari ka Rwesero, bavuga ko amazi bahawe atajya aboneka bityo bakoresha ayo mu bishanga bakaba basaba ko bafashwa kubona amazi meza.
Nshimiyimana Moise yagize ati “Tuvoma ibinamba, ni ibiziba, nonese singibiriya hepfo hano nibyo twivomera nta yandi mazi ubu dufite.”
Undi yunzemo ati “Tuva hano tukajya kuvoma amazi atemba hariya hepfo, kuko nta kindi wakora kuko uba ukeneye amazi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Nsabimana Vedaste, avuga ko abatuye aha bahawe amazi meza ariko ko niba batayabona bagiye kuganira n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura WASAC kikareba ahari ikibazo ikagikemura.
Yagize ati “Ibijyanye nuko hashira icyumweru cyangwa bibiri batabona amazi ubwo ni ibya WASAC byo kudahuza imiyoboro neza. Ubwo twavugana na WASAC kugira ngo babikemure, kuko batubwiraga ko bafite ikibazo cy’amatiyo aturika ariko iyo tubimenye turabibutsa bakabikurikirana bakabikemura.”
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura WASAC kivuga ko bitewe n’isaranganya ry’amazi ahari, bituma ibura ry’amazi rigenda riboneka hirya no hino ariko ko hari imishinga irimo gukorwa n’indi yarangiye yo gufasha abaturage bakomeje guhura n’iki kibazo.
Iki kigo cyatangiye kubaka uruganda rutuganya amazi mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Bugesera, rukazajya rutanga metero kibe ibihumbi mirongo ine ku munsi.
Muri aka Karere kandi harimo kubakwa ibigega by’amazi ahitwa Bududu, bifite ubushobozi bwo kubika amazi angana na metero kibe ibihumbi bitanu ku munsi.
Yvette UMUTESI