Kenya: Kalonzo,Moi, watemgula mu ihuriro rimwe ribazabafasha kwiyamamariza kuyobora iki gihugu

Abanyapolitiki 4 basanganwe amazina akomeye muri Kenya bemeranijwe gushinga ihuriro rimwe bakaziyamamariza hamwe mu matora ya perezida ya 2022.

Aba bagabo barimo Kalonzo Musyoka uyobora ishyaka Wiper party, Musalia Mudavad uyobora ishyaka Amani National Congres, Moses Wetangula uyoboye ishyaka Ford Kenya na Gideon Moi uyoboye  Kenya African National Union cyangwa se KANU mu mpine z’icyongereza.

The Citizen TV yatangaje ko aba bagabo uko ari 4 bavuga ko bari kwiga uko bazasangira ubutegetsi umwaka utaha bagashyiraho guverinoma.

Impamvu y’uku kwishyira hamwe kw’aba bagabo ngo kandi ngo ni ukuzana ihangana ry’undi muntu wa 3 mu bakandida perezida bazasimbura Kenyatta, kuko ubu havugwa Raila Odinga na visi perezida William Ruto.

Aba bagabo kandi ngo basanzwe bazwiho gushyigikira ugushyira hamwe kwa Odinga na Kenyatta, ngo kuba bashyira hamwe bishobora koroshya iyemezwa ry’umushinga wa BBI ugamije gukoresha itora rya kamarampaka muri iki gihugu.