Ku nshuro ya 5 Rusesabagina yongeye kwihakana ko ari Umunyarwanda

Paul Rusesabagina wari umuyobozi w’impuzamashyaka MRCD, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda bikanahitana ubuzima bwa bamwe, uyu munsi yongeye kumvikana ubugira Gatanu ahakana ko ari umunyarwanda ahubwo ko ari umubiligi.

Urubanza rubanza runaregwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba wa FLN n’abandi barwanyi 18 rwatangiye kuburanishwa mu mizi.


Rusesabagina Abajijwe niba umwirondoro wasomwe ari uwe, yahise abihakana.


Yagize ati “Ndabisubiramo ku nshuro ya gatanu. Njyewe sindi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.’’


Abajijwe niba yemera ibyaha, yagize ati “Ibyaha byose ni byo.’’


Rusesabagina Paul yunganiwe na Me Gatera Gashabana.


Rusesabagina yatangiye avuga ko afite inzitizi zituma urubanza rutatangira.


Ati “Njye nk’Umubiligi waje nshimuswe, nabonaga urukiko rudafite ubushobozi bwo kumburanisha. Umwavoka wanjye yabisobanura mu magambo arambuye.’’

Nyuma yo kugaragaza ko Inkiko zo mu Rwanda zidafite uburenganzira bwo kumuburanisha, Rusesabagina yahaye umwanya umwunganizi we, Me Gatera Gashabana na we arabishimangira anagaragaza zimwe mu ngingo z’amategeko bashingiraho.


Me Gashabana yavuze ko nk’uko byatangajwe n’umukiliya we, bafite inzitizi isaba ko ikirego Ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina Paul kitakwakirwa hashingiwe ku iburabubasha ry’urukiko rugomba kumuburanisha arirwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka.


Me Gatera yavuze ko Urukiko rukwiye kwakira inzitizi y’iburabubasha hanyuma rugategeka ko Rusesabagina yoherezwa imbere y’inkiko z’u Bubiligi zibifitiye ububasha.


Ati “Kubera ko twazamuye ikibazo cy’inzitizi ariko hari utundi tubazo twari dufite two kubagezaho. Ndumva mwakubahiriza amategeko, mukemeza ko urukiko nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza.’’

Me Gatera avuga ko Rusesabagina yafashwe mu gihe hakorwaga dosiye yo kumuta muri yombi.

Ati “Uburyo yafashwe bwemewe n’amategeko? Bizasuzumwa neza. Inyandiko zisaba itabwa muri yombi, yoherejwe mu Bubiligi ariko ntibwashoboraga kuyishyira mu bikorwa kuko rutari kohereza umuturage warwo ngo aburanishirizwe mu kindi gihugu.’’

Yakomeje agira ati “Ibyabaye byose, kuba yaje mu rukiko, urubanza rwa Rusesabagina, imbere y’urukiko rwanyu nta bubasha rufite.’’

Rusesabagina avuze ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye ubw’u Bubiligi kumwohereza ariko ntibabyemera.

Ati “Ubwo urubanza rwategurwaga nibwo nakorewe icyo nise ‘gushimuta’. Icyo gushimuta nacyo ni icyaha kandi ntabwo gisimbuzwa ikindi.’’

Umucamanza yavuze ko ikijyanye no gushimutwa na cyo kizaburanwaho.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko inzitizi zatanzwe na Rusesabagina zigamije gutinza urubanza gusa.

Bwavuze ko amazina ya Rusesabagina yombi ari ay’Abanyarwanda kimwe n’ababyeyi be.

Nyuma yo kugaragaza inzitizi y’uko inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina [ku mpamvu z’uko ari Umubiligi], Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko butemeranya na Paul Rusesabagina uvuga ko ari Umubiligi ndetse butamureze bwibeshye kuko bwamureze nk’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa kabiri bw’u Bubiligi.

Ikindi kuba Rusesabagina atigeze ahakana umwirondoro w’ababyeyi be bombi kandi bakaba ari Abanyarwanda bivuze ko afite ubweneguhugu bw’ifatizo ari bwo bwenegihugu Nyarwanda.

Kuba mu 2000, yaragize ubw’u Bubiligi ntibimukuraho ubwenegihugu Nyarwanda.

Bityo akaba yagombaga kugaragaza uko yatakaje ubwenegihugu bw’inkomoko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ibihugu byose (u Rwanda cyangwa u Bubiligi) byemera ko umuntu agira ubwenegihugu bubiri butandukanye.

Buti “Ubwenegihugu bwe bw’ifatizo ni Umunyarwanda. Kuba mu 2000 yarabonye ubwenegihugu bw’u Bubiligi, ntibimukuraho ko ari Umunyarwanda. Ntabwo kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi bihita bigukuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda.’’

Ubushinjacyaha bwavuze ko Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rufite ububasha bwo kuburanisha buri wese harimo n’abanyamahanga bakurikiranyweho gukora ibyaha by’iterabwoba, gufatiraho abantu ingwate, ubucakara n’ibindi bifitanye isano na byo.’

Buti “Dusanga urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza.’’

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibijyanye n’ifatwa n’ifungwa byaganiriweho mu maburanisha yabanje ndetse na Rusesabagina yarajuriye.

Itegeko riteganya ko kuburana ku ifatwa n’ifungwa biburanwa mu gihe haburanwa gufungwa.

Ubushinjacyaha buti “Nta burenganzira afite bwo kujurira kuko inzira zari zarangiye. Turumva kukigarukaho bidakwiye kugarukwaho mu gihe haburanwa urubanza mu mizi.’’

Buvuga ku bijyanye na Rusesabagina wahakanye ko ari Umunyarwanda bwavuze ko ‘yatanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EACJ)’ mu gihe kiregwamo n’abaturage bo mu Karere.

Ubusanzwe EACJ itangwamo ibirego n’abaturage bo mu Karere, ibyo Ubushinjacyaha bugaragaza ko ‘bishimangira ko na we yiyemerera ko ari Umunyarwanda.’

Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina, mu nyandiko Ubushinjacyaha Bukuru bwanditse busaba u Bubiligi ko dosiye bufite zoherezwa mu Rwanda, bwamenyesheje ko yafashwe.

Buti “Nyuma yo gufatwa imikoranire y’inzego zombi yarakomeje. Ibivugwa bimeze nk’aho imikoranire y’ubutabera hagati y’ibihugu byombi, si byo. Ibi byose n’ibyavuzwe bishimangira ko inzitizi zatanzwe nta shingiro zifite.’’

Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul.

Me Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina yahise yaka ijambo avuga ko nubwo ibyaha biri muri dosiye ye ya mbere atabiregwa ariko hari aho bihuriye, akaba ari nacyo gituma batanga irengayobora ry’iburabubasha bw’urukiko.

Ati “Tumaze kugaragaza ibidasanzwe bituma mubona ko mudafite [urukiko] ububasha. Sinitiranya koherezwa n’ububasha kuko Ubushinjacyaha bwiyemereye ko urukiko rudafite ububasha. Turasanga ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite.’’

Me Gashabana Gatera yakomeje agaragaraza ko dosiye ya Rusesabagina ifite umwihariko.

Ati “Ndacyashimangira ko Ubushinjacyaha butashoboye kutugaragariza niba inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kumukurikirana kandi bakabyemera. Hari inyandiko zisaba ko atabwa muri yombi, kuki batayigendeyeho? Ibyo twavuze turacyabishimangira, tubihagazeho. Nyakubahwa Perezida turabasaba ko mwemeza ko urukiko nta bubasha rufite.’’

Rusesabagina yahise yaka umwanya ngo asobanure ukuntu atari umunyarwanda, avuga ko kuva yava mu gihugu atongeye gukoresha ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ati “Njye ntabwo ndi Umunyarwanda. Mvuye hano mu 1996 mpunze, kuva icyo gihe icyo natanze ni ikarita y’indangamuntu na pasiporo. Nari meze nk’umuntu. Nafashwe nk’umwana w’imfubyi, wapfushije ababyeyi bombi, ibyanjye byose narabitanze.’’


“Kuva icyo gihe nabonye ikarita ya Loni yanditseho u Bubiligi. Iyo pasiporo nari mfite ububasha bwo kujya mu bihugu byose byo ku Isi usibye icyanjye cya kavukire cy’u Rwanda.”


“Icyo gihe u Bubiligi bwaje kumpa ubwenegihugu mu 2000, ubw’Ubunyarwanda ntabwo nabusubiranye. Nashatse kuza mu Rwanda mu 2003. Nagiye muri Ambasade bambaza pasiporo mfite, mbabwiye ko ari iy’Ababiligi, bambwiye ko banterera visa nkajya mu Rwanda. Nishyuye amadolari angana n’amayero 120. Naje hano I Kigali, mwanyakiriye nk’Umubiligi, si nk’Umunyarwanda. Nyuma yaho nisubiriye iwacu mu Bubiligi. Nyuma y’umwaka umwe naragarutse, icyo gihe ni bwo nazaga nka Rusesabagina w’Umubiligi. Ndi hano bitemewe n’amategeko.’’


Rusesabagina yakomeje gushimangira ko yashimuswe ndetse akaba ari mu Rwanda binyuranye n’amategeko.


Ati “Muramutse muvuze muti uyu muntu ari hano binyuranyije n’amategeko. Sinongeye gusubirana ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi Ubushinjacyaha na bwo bwabyemeye kuko Ubushinjacyaha bwagiye kurega mu Bubiligi buti ‘ikibazo tuzakiga.’ Icyantangaje ni uko umuntu warezwe, dosiye ikiri gukurikiranwa ashimutwa.’’


Abanyarwanda bose iyo bagiye kubarega bajya kubarega i Bruxelles, ntibashoboraga kumbona mu buryo bwemewe.

Uyu munsi uwambaza indangamuntu yanjye ntayo mfite, mfite indangamuntu imwe na pasiporo imwe.

Nsabimana Sankara ni we ugezweho mu gutanga inzitizi abona ziri mu rubanza.

Ati “Ndifuza ko urubanza rwihuta. Ndabona ari nk’aho Rusesabagina ashaka gutinza urubanza nkana. Ndashaka ko rwihuta nkamenya aho mpagaze.’’

Sankara yavuze ko amaze imyaka ibiri aburana kandi akeneye ko ‘urubanza rwakwihutishwa nkamenya aho mpagaze.’

Yavuze ko afite isoni zo kuba Rusesabagina yahakanye ko ari Umunyarwanda.

Yakomeje ati “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu, Kandi yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda. None mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata. Njye nari Visi Perezida we wa Kabiri mu Mpuzamashyaka ya MRCD. Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu?’’

Umucamanza Antoine Muhima ukuriye Inteko Iburanisha asoje iburanisha ry’uyu munsi avuga ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa tariki ya 26 Gashyantare 2021 saa Mbili n’igice.

Kuri uwo munsi hazanumvwa abandi bafite izindi nzitizi.

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa Kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba kunyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyu biturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba yakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira yindi ku bushake inyubako.

Mu bitabiriye urubanza harimo n’abadipolomate Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Aba barimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman n’abandi bahagarariye ibihugu birimo Suède n’u Bubiligi.


Umwanzuro wo guhuza izi manza wafashwe tariki ya 3 Ukuboza umwaka ushize n’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka nyuma y’uko ubushinjacyaha bubisabye aho bwagaragazaga ko ugutandukanya izi manza byazatwara igihe kinini kugira ngo zirangire kandi ibyaha aba bose baregwa ari bimwe.


Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba.