73 biswe Intagamburuzwa basezerewe muri ‘One Dollar Campaign’

Abasore n’inkumi bagizwe imfubyi na Jenoside  yakorewe Abatutsi, bari bacumbikiwe mu nyubako ya ‘One Dollar Campaign’,  mu mpera z’icyumweru dusoje barasezerewe bajya  kwibeshaho mu buzima bwo hanze.

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabijeje ko Leta izababa hafi mu buzima bwo hanze bagiyemo.

Abaserewe ni Aba basore n’inkumi 73, kandi bari bamaze iminsi itanu mu itorero i Nkumba batozwa kuzabaho mu buzima bwo hanze.  Aba bahawe izina ry’Intagamburuzwa ndetse bose barangije Kaminuza.

MUNYANGAJU Jean Claude wavuze mu izina ry’abagenzi be yavuze ko badatewe ubwoba n’ubuzima bwo hanze bagiyemo.

Ati “ Twe nta bwoba dufite bwo kujya hanze muri sosiyeti, kuko twese turi Abanyarwanda nk’abandi; igihugu gifite inshingano zo kurebera Abanyarwanda bose muri rusange, kandi nizera ntashidikanya y’uko ibyo twemerewe n’igihugu bizadufasha kugera ku ntego twiyemeje.”

Aba basore n’inkumi basezerewe, hari hashize imyaka isaga itanu bacumbikiwe mu nyubako ya ‘One Dollar Campaign’.

Muneza Emmanuel Uyobora Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) avuga ko basezerwe barateguwe neza.

Ati “ Twabateguye mu buryo butandukanye, hari uburyo bwo kubategura mu myumvire, ko bagiye mu buzima batari bamenyereye, ariko no kubategura mu buryo bwo kwihangira imirimo, kuko bagiye mu ikotaniro ry’akazi. Ntago bazongera kubona ababagaburira ibiryo ngo babaterekere ku meza, ni ukujya kubyishakira.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yijeje aba basore n’inkumi basezerewe mu nyubako ‘One Dollar Campaign’ ko Leta izakomeza kubashyigikira no kubatera inkunga mu buzima bazaba barimo.

Ati “ Haganiriwe rero ibyo bifuza kugeraho, hari imishinga bashaka gukora. Hari uburyo baherekezwa kugira ngo bajye kubaka ingo zabo bemye, hari n’imperekeza zijyanye no gukomeza kububaka kugira ngo hatagira utsikira ngo asubire inyuma.”

Biteganyijwe ko abasezerewe mu nyubako ya ‘One Dollar Campaign’ bazahabwa amafaranga yo kubafasha kwibeshaho mu buzima busanzwe , bakazafashwa no gukora imishinga ibyara inyungu no kubona aho kuba.

Inyubako y’umushinga wa ‘One Dollar campaign’ yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2010, yuzura mu mwaka wa 2014. Kuri ubu isigayemo abagera kuri 65, ariko biteganyijwe ko mu biruhuko hazongerwamo abandi banyeshuri badafite aho bataha.

Abasore n’inkumi basezerewe biswe ‘INTAGAMBURUZWA’
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply