Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragarije BNR impungenge z’ubujura mu ivunjisha.

Hari abagize inteko ishingamategeko bagaragarije Banki nkuru y’U Rwanda ko batewe impungenge n’uburiganya buri ku isoko ry’ivunjisha buturuka ku ibura ry’idorali ku isoko ry’u Rwanda.

Byagarutsweho Kuri uyu wa mbere ubwo Banki Nkuru yagezaga ku nteko ishingamategeko imitwe yombi ibikorwa byayo by’umwaka wa 2022 -2023.

Guverineri wa Banki nkuru bwana John Rwangombwa yemereye abadepite n’abasenateri  ko ku isoko amadorali  ari make, bitewe n’uko ibitumizwa mu mahanga byiyongera ariko ko amadorali atabuze Burundu.
Bwana John Rwangombwa yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe bwatumye abavunja(Forex Bureau) bagera kuri 6 bagaragayeho amanyanga kuri ubu barahagaritswe abandi benshi bacibwa amande.