Polisi yahumurije abaturage nyuma yo gutoraka kw’imfungwa enye zirwaye Covid19

CIP Hamdun Twizeyimana, uvugira police mu ntara y’uburasirazuba,  yabwiye Radio Flash ko abaturage badakwiyekugira ubwoba nyuma y’imfungwa enye zari muri kasho nyuma zigapimwa zigasanganwa Coronavirus zatorotse ahantu zari zarashyizwe ngo zitabweho n’abaganga.

Izi mfungwa zatorotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2020, nyuma yo guca ibyuma by’idirishya ry’icyumba cy’amashuri zari zarashyizwemo ku ishuri ryisumbuye rya ASPEK.

Aba bane bari mu baherutse kugaragara muri kasho baranduye, bahita bashyirwa ahantu bagomba kwitabwaho ngo bavurwe.

REBA MU MASHUSHO IBYO UMUVUGIZI POLISI MU BURASIRAZUBA YAVUZE: