Kutambara inkweto byongera ibyago byo kurwara imidido

Imidido ni indwara ifata abantu batandukanye, igaterwa n’utuyoka duto dusiga ibishorobwa mu mubiri nyuma yo kuruma umuntu ari nabyo bitera ubu burwayi. Kwambara inkweto ni bimwe mu bifasha kwirinda iyo ndwara.

Inzobere mu buzima zivuga ko igitiza umurindi iyi ndwara ari ukugendesha ibirenge.

Dr Ruberanziza Eugene yagize ati “imidido igaragara mu Rwanda ni iterwa n’abakunze kujyenda bakandagira mu gitaka nta nkweto bambaye. Ni indwara ishobora kugaragara mu myaka icumi umuntu ayanduye, n’ubwo hari n’indi midido iterwa n’agakoko cyangwa virus, mu Rwanda twasanze ihagaragara ari iterwa no kutambara inkweto.”

Iyi ndwara y’imidido ikaba ikunze kugaragazwa cyane no kubyimba ndetse no gukomera cyane kwa bimwe mu bice by’umubiri cyane cyane amaguru, amaboko, uruhu rutwikiriye udusabo rw’intanga ku bagabo(scrotum) n’imyanya myibarukiro y’inyuma n’amabere ku bagore.

Uretse ku byimba kw’ibyo bice, ubu burwayi butuma uruhu n’ibindi bice rutwikiriye bikomera cyane ku buryo bukabije.

Dr Ruberanziza avuga ko  ku muntu warwaye iyi ndwara aba akwiriye kwihutira kujya mwa muganga kuko ashobora kuvurwa agakira.

 Ati “Urwaye iyi ndwara wese icyo yakora ni ukujya kwa muganga, kandi kwirinda bwa mbere ni ukwambara inkweto abantu bakareka kujyenda n’ibirenge. Icy’ingenzi ni ukwiyitaho kandi bagakomeza kugira isuku. Ubonye atangiye kubyimba amagauru akihutira kujya kwa muganga.”

Inzobere zigaragaza ko iyi ndwara mu rwanda ikunze kwibasira abaturage abatuye mu gace kabamo amakoro mu ntara y’amajyaruguru, abatuye mu ntara y’iburengerazuba no mu ntara y’amajyepfo n’ubwo n’ahandi hashobora kuboneka umubare muto w’abarwaye iyi ndwara.

Umurwayi w’imidido agomba kugira isuku ihagije kugira ngo hatagira ubundi burwayi bwuririraho bikaba byatuma arushaho kumererwa nabi.

Kwambara inkweto na byo ni bimwe mu bifasha kwirinda iyo ndwara cyane ku bantu batuye muri twaduce turimo igitaka cy’inombe, ibumba ritukura kandi gikize kuri ya myunyu ngugu ya Potissium na Sodium kuko birinda uruhu guhura n’ubwo butaka ari byo birutera guhora rufite uburyaryate bishobora gutuma nyirarwo ahora arushimagura na byo bikaba byatuma imiyoboro y’amatembabuzi ihungabana.

Yvette Umutesi