Hakomeje iteranamagambo hagati ya perezida Felix Tshisekedi ushaka manda ya kabili na Moise Katumbi ashinja kuba umukandida woherejwe n’amahanga ngo agumye ashyire abanyekongo ku ngoyi.
Ikinyamakuru Politico cd cyanditse ko ubwo yiyamamazaga mu mujyi wa Mbandaka, mu ntara ya Equateur bwana FATSHI nk’uko abanyekongo bamubyinirira, yavuze ko abaturage bakwiye kuba maso kuko mu bakandida bahatanye harimo abanyamahanga barajwe ishinga no guharanira inyungu z’ababatumye.
Tshisekedi atavuze izina u Rwanda cg se umukuru warwo Paul Kagame, yasabye aba baturage bari baje kumwakira kubaza aba bakandida yise ko bahagarariye inyungu z’abanyamahanga mu gahugu gato k’agaturanyi, kuvuga nibura izina rimwe ry’igihugu cyashegeshe abanyekongo mu ntara zo mu burasirazuba.
Amakuru ava muri iki gihugu yerekana ko bwana Moise Katumbi ariwe mukandida ukomeye bigaragara ko ahanganye na perezida uriho ushaka manda ya kabili, kandi yagiye anengwa n’ubutegetsi ko atigeze na rimwe azamura ijwi ngo yamagane u Rwanda nk’igihugu gifasha umutwe wa M23.
Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo ya Tshisekedi avuga ko umukuru w’agahugu gato baturanye ariwe nyirabayazana w’ibibazo byo mu burasirazuba, uwo mukuru w’igihugu akaba ariwe wihishe inyuma y’aba bakandida ashinja gufatanya n’abanzi ba kongo.
Bwana Moise Katumbi wakiriwe n’isinzi ry’abaturage mu mujyi wa Butembo mu ntara ya Kovu y’Amajyaruguru ko atari umukandida w’abanyamahanga nk’uko mukeba we bahanganye abivuga, kuko uwo umushinja kuba umukandida w’abanyamahanga kuva yagera ku butegetsi yibera mu kirere mu ngendo mu mahanga, ababwira ko azi neza ikibazo iyi ntara yahuye nacyo abasezeranya umutekano no kuriha abacuruzi bose bahombejwe n’izi ntambara z’abitwaje intwaro muri iyi ntara.
Hagati aho ibinyamakuru nka Chimpreports byanditse ko abarwanyi ba M23 bari mu mirwano ikaze ahitwa Sake mu bigaragara nko gufata umujyi wa Goma bawugoteye hagati.
Umwe mu baturage batanze amakuru aravuga ko M23 iri gushaka gufata SAKE kuko ari agace kavuze byinshi nk’ahahurira imihanda yose yerekeza mu mujyi wa Goma. Uyu muturage yavuze ko igihe Sake yaba ifashwe imbaraga za FARDC zo gutabara Goma zaba zirangiriye aha ngaha ,nta mirwano ifata Goma yaba ikibayeho. Ibi kandi ngo bigomba gukorwa vuba na bwangu igihe ingabo za SADC zitaraza ngo zihangane n’uyu mutwe. Hamaze iminsi mike ingabo za Congo Kinshasa FARDC zifatanije n’iza MONUSCO bishyize hamwe ngo umujyi wa Goma utajya mu maboko ya M23, ariko ubu ngo birasa n’aho bitababuza kuwufata igihe baba bafashe Sake.