Gen Mahamat Idriss Déby uyoboye Tchad ari mu Rwanda

Umukuru w’inama y’igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, aho aje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Akigera ku kibuga Mpuzamahanga cyiri i Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Vincent Biruta.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Village urugwiro byanditse kuri Twitter ko Perezida Gen Mahamat Idriss Déby Itno amara iminsi ibiri mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Gen Mahamat Idriss Déby, ari buganire na Perezida Paul Kagame, agasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hanyuma kuri uyu wa Gatandatu akazahura n’abanya-Tchad baba mu Rwanda.